Yabitangaje ubwo yari mu
kiganiro kuri radiyo yo mu Bwongereza yitwa Capital FM, tariki ya 16 Kamena 2025, aho yari kumwe
n’abanyamakuru batatu: Sian Welby, Jordan North na Chris Stark, bamubaza
ibibazo bitandukanye bigamije kumenya uko abayeho n’ibyo yemera cyangwa yanga.
Jordan North yamubajije
ati: “Ese ni ukuri ko utemera ko igihe gihita?”
Carey yahise amusubiza atazuyaje ati: “Ni ukuri.”
Welby yamubajije icyo
bivuze, undi aramusubiza ati: “Sinemera ko igihe gihita.” Stark nawe yahise amubaza niba yavugaga amasaha y’Isi cyangwa amasegonda agenda, Carey
ati: “Oya, ndavuga igihe muri rusange.”
Welby yakomeje kumubaza
niba mu buzima bwe adapima amasaha, Carey arasubiza ati: “Yego, sinita kuri
ayo masaha, ndabireka bikagenda uko bishatse.”
Nyuma yaho, Welby yongeye
kumubaza niba kwizihiza isabukuru y’amavuko nabyo abikora. Carey yasubije agira
ati: “Oya, sinizihiza isabukuru y’amavuko. Nizihiza imyaka y’ubuzima
(anniversaries).”
Iyi si inshuro ya mbere
Mariah Carey agaragaje imyemerere idasanzwe ku bijyanye n’imyaka. Mu mwaka wa
2014, mu kiganiro yagiranye na Out
Magazine, yaravuze ati: “Njye niyo imyaka yaba ihari, sinyibara. Ndi
umwana w’imyaka 12 ubuziraherezo.”
Yongeyeho ati: “Mfite 'anniversaries', si isabukuru y’amavuko. Nizihiza ubuzima, cherie.”
Mu mwaka wa 2016, mu
kiganiro yagiranye na Complex,
yabajijwe ku isabukuru ye iba tariki 27 Werurwe maze araseka ati: “Nta
isabukuru ngira. Narazanywe, sinavutse.”
Mu 2019, yongeye kubwira Variety ko abafana be nyabo bazi ko
ari “umwana w’imyaka 12 iteka ryose.”
Nubwo atemera isaha
cyangwa imyaka, Mariah Carey akomeje kugaragaza umurava mu muziki, aho ari
gutegura album ye ya 16 izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.