Mariah Carey uzwi nk'Umwamikazi wa Noheli yatangiye kwinjiza abantu mu minsi mikuru

Imyidagaduro - 04/11/2026 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Mariah Carey uzwi nk'Umwamikazi wa Noheli yatangiye kwinjiza abantu mu minsi mikuru

Umuhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey uzwi nka “Queen of Christmas”, yatangiye gushyira abakunzi be mu mwuka w’iminsi mikuru isoza umwaka, agaragara mu bukangurambaga bushya bw’inzu y’imideli ya Gucci, yambayemo imyambaro ihenze cyane.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 57 ni we watoranyijwe kwamamaza imyambaro ya Gucci mu bukangurambaga bwihariye bwa Noheli, bwakozwe mu mashusho magufi ayobowe na Harmony Korine, umuyobozi wa filime wamamaye muri sinema.

Muri ayo mashusho, abakozi ba hoteli bagaragara bihutira gutegura ibirori bikomeye bya Noheli biteganyijwe kwakira Mariah Carey. Mu myambaro ibiri yagaragayemo, yari yambaye iyifite agaciro karenga ibihumbi 50 by’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni 70 Frw.

Amashusho atangirira ku nkweto ndende za Gucci zifite ikirango cyayo, zifite agaciro ka $2,300 (asaga miliyoni 3 Frw), zigaragara asohoka mu modoka y’umukara.

Hakurikiraho ikote ry’agatangaza rikozwe mu bwoya, riri mu myambaro mishya ya Gucci izashyirwa ku isoko mu gihe kiri imbere.

Mu gihe abakozi ba hoteli bari gutegura ibirori, abandi bashyitsi bashyiraga impano munsi y’igiti cya Noheli, bacana buji ndetse bakanashyiraho imitako itandukanye. Mariah Carey yageze muri hoteli, ibirori byamaze gutangira.

Uyu muhanzikazi winjiye mu birori yambaye ikanzu iriho amashusho y’ibinyugunyugu, ifite agaciro ka $4,600 (asaga miliyoni 6 Frw), yari yahuje n’umukufi wa Gucci urimo amabuye abengerana ufite agaciro ka $2,400 (asaga miliyoni 3 Frw).

Yari kandi yambaye amadarubindi arimo amabuye y’agaciro ka $1,295 ndetse afite n’isakoshi y’ibara ry’umutuku wa Gucci ifite agaciro ka $3,550.

Amashusho y’ibinyugunyugu ari kuri iyi kanzu ni imwe mu nsanganyamatsiko zigize icyegeranyo gishya cya Gucci cyiswe ‘Butterfly Special Collection’, cyahumetswe n’amabara n’ubwiza bw’amababa y’ibinyugunyugu.

Iyi shusho kandi ifitanye isano ikomeye na Mariah Carey, kuko ari na yo yise alubumu ye yasohoye mu 1997, yitwa ‘Butterfly’. Kuva icyo gihe, ibinyugunyugu byabaye kimwe mu bimenyetso bimuranga, ndetse no mu mitako akunda kwambara.

Mu bindi byaranze ibi birori, Mariah Carey yongeye kugaragara yambaye indi kanzu y’ibara rya zahabu icagase, itatseho amabuye abengerana, ifite agaciro ka $19,500, ni ukuvuga asaga miliyoni 27 Frw.

Nyuma yo gusabana n’abandi bari bitabiriye ibirori bambaye imyambaro ya Gucci, uyu muhanzikazi yarebye muri kamera asoza avuga amagambo azwi cyane mu ndirimbo ye ‘All I Want for Christmas Is You’.

Mariah Carey amaze igihe agaragara mu myambaro ya Gucci kuva Demna yatangira kuyobora uru ruganda rw’imideli, mu 2025. Mu Ukuboza k’umwaka ushize, yagaragaye i Aspen muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambaye ikote rya Gucci ririho amashusho y’ingwe, rifite agaciro ka $48,000.

Ubu bukangurambaga bushya buje mu gihe Mariah Carey yatangiye ibikorwa bye ngarukamwaka bijyanye na Noheli. Ku wa 1 Ugushyingo 2026, yashyize hanze amashusho ye azwi nka ‘It’s Time’, atangaza ko igihe cyo kwizihiza Noheli kigeze.

Uyu muhanzikazi kandi yatangiye urugendo rw’ibitaramo bya Noheli azakorera mu bihugu bitandukanye, birimo Brazil n’u Bwongereza, mbere yo gusoza i Malta ku wa 8 Ukuboza 2026.

Umuhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey azwi nka “Queen of Christmas”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...