Marcus Rashford yemerewe gukina shampiyona ya Espagne

Imikino - 16/08/2025 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Marcus Rashford yemerewe gukina shampiyona ya Espagne

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ukinira FC Barcelona, Marcus Rashford yemerewe gukina shampiyona ya Espagne nyuma yo kwandikishwa.

Muri iyi mpeshyi ni bwo Rashford yatijwe muri FC Barcelona, bikozwe na Mani United yakiniraga. Nyuma yo kwerekeza muri Iyi kipe hahise hatangira kwibazwa uko azandikishwa kugira ngo yemererwe gukina shampiyona ya Espagne bitewe n’ibibazo by’ubukene FC Barcelona ikomeje guhura nabyo. 

Muri Espagne kugira ngo wandikishe umukinnyi biba bisaba kwerekana amafaranga uzamuhemba n’ibindi bizamugendaho. Kuri ubu Rashford yamaze kwandikikwa na La Liga. 

 Joan García wasinyiye FC Barcelona muri iyi mpeshyi avuye muri Espanyol nawe yamaze kwandikwa aho we yasimbuye umunyezamu Marc-Andre ter Stegen wagize ikibazo cy’imvune.

Baraza kuba bari mu bakinnyi FC Barcelona irakoresha ku mukino itangiraho shampiyona ikina na Mallorca kuri uyu wa Gatandatu saa moya n’iminota 30 kuri Estadi Mallorca Son Moix.

Marcus Rashford yamaze kwandikishwa muri La Liga 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...