Mu 2016 ni bwo Marchal Ujeku yinjiye mu muziki aririmba
gakondo y’iwabo ku Nkombo, ibintu byatunguye benshi.
Afite indirimbo nyinshi zamuciriye inzira nka ‘Bombole
Bombole’, ‘Bikongole’ yakoranye na Jay Polly, Omwana Akwira yafatanyije na Mani
Martin, ‘Nkusima Bwenene’ yakoranye n’umunyekongo Aganze Premier n’izindi.
Iyi ndirimbo yasohoye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024, yari
imaze imyaka itatu iri hanze mu buryo bw’amajwi. Marchal yabwiye InyaRwanda ko
yayishyize hanze bitewe n’akazi yari abonye ko gukora.
Ati “Indirimbo nibyo yagiye kuri Youtube mu gihe nari
narahagaritse umuziki. Yagiyeho mu rwego rwo gukora isoko ry’akazi k’umuziki nari
mbonye bitunguranye. Yari ‘Audio’ ikoze mu buryo bw’amashusho ayiherekeje, ubu
rero nagarutse mu muziki mu buryo bwa nyabwo."
Uyu muhanzi akora umuziki wubakiye ku njyana yise ‘Nkombo
Style’, mu rwego rwo kumenyekanisha no guteza imbere aho avuka. Ariko kandi
biri mu murongo wo gusigasira umuco.
Afite studio y’umuziki yashinze yise Culture Empire.
Yatumiwe mu bitaramo nka Kigali Up, FESPAD, amaserukiramuco yabereye nko muri
Côte d’Ivoire mu 2016, muri Zanzibar, muri Congo n’ahandi.
Marchal avuga ko gukora iyi njyana byamuzamuriye izina
ndetse itanga ibyishimo ku bantu benshi. Ati “Iyi njyana yazamuye ubushobozi
bwanjye, yazamuye ibyishimo by’abakunzi ba muzika mu Rwanda ku buryo
bugaragarira buri wese."
Marchal yavuze ko guhagarika umuziki mu gihe cy’imyaka itatu
ishize, ahanini byaturutse ku bushabitsi yari yinjiyemo no gushaka kwiteza
imbere.
Avuga ko mu minsi ishize ari bwo impano yamukirigise
yiyemeza kugaruka. Ati “Nari nafashe ikirukuko cy’imyaka iatu kugirango mbanze
niyubake, nteze imbere Business nkora, nandike n’indirimbo nziza kandi zigisha,
nige mbyimbitse umuziki n’uburyo yanteza imbere ku giti cyanjye n’abandi
bahanzi mfasha ndetse n’iterambere ry’umuziki muri rusange."
Uyu muhanzi anavuga ko gufata ikiruhuko cy’imyaka itatu mu
muziki, byanaturutse kuri gahunda yari yihaye yo gushinga inzu ifasha abahanzi
mu bya muzika ya Culture Empire yamaze gutangiza.
Marchal avuga ko guhagarika umuziki mu gihe cy’imyaka itatu rwari urugendo rutoroshye ariko ‘kubera ko aribwo buryo nari nabigennye byarakunze kandi byatanze umusaroro nifuzaga’.
Marchal Ujeku yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka
itatu awuhagaritse

Marchal yavuze ko yari yasubitse umuziki kubera ko yashakaga
kwita kuri ‘Business’ ye

Marchal yavuze ko yamaze gushinga Label izafasha abahanzi
banyuranye bagenzi be
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTAKAZIMA’ YA MARCHAL UJEKU