Marchal Ujeku yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka itatu awuhagaritse-VIDEO

Imyidagaduro - 06/02/2024 2:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Marchal Ujeku yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka itatu awuhagaritse-VIDEO

Umuhanzi Ujekuvuka Emmanuel uzwi mu muziki nka Marchal Ujeku, yatangaje ko yagarutse mu rugendo rw’umuziki ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Ntakazimba’, ni nyuma y’imyaka itatu ishize atangiye inzira y’ubucuruzi aho akora ibijyanye no gucuruza no kuranga ibibanza.

Mu 2016 ni bwo Marchal Ujeku yinjiye mu muziki aririmba gakondo y’iwabo ku Nkombo, ibintu byatunguye benshi.

Afite indirimbo nyinshi zamuciriye inzira nka ‘Bombole Bombole’, ‘Bikongole’ yakoranye na Jay Polly, Omwana Akwira yafatanyije na Mani Martin, ‘Nkusima Bwenene’ yakoranye n’umunyekongo Aganze Premier n’izindi.

Iyi ndirimbo yasohoye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024, yari imaze imyaka itatu iri hanze mu buryo bw’amajwi. Marchal yabwiye InyaRwanda ko yayishyize hanze bitewe n’akazi yari abonye ko gukora.

Ati “Indirimbo nibyo yagiye kuri Youtube mu gihe nari narahagaritse umuziki. Yagiyeho mu rwego rwo gukora isoko ry’akazi k’umuziki nari mbonye bitunguranye. Yari ‘Audio’ ikoze mu buryo bw’amashusho ayiherekeje, ubu rero nagarutse mu muziki mu buryo bwa nyabwo."

Uyu muhanzi akora umuziki wubakiye ku njyana yise ‘Nkombo Style’, mu rwego rwo kumenyekanisha no guteza imbere aho avuka. Ariko kandi biri mu murongo wo gusigasira umuco.

Afite studio y’umuziki yashinze yise Culture Empire. Yatumiwe mu bitaramo nka Kigali Up, FESPAD, amaserukiramuco yabereye nko muri Côte d’Ivoire mu 2016, muri Zanzibar, muri Congo n’ahandi.

Marchal avuga ko gukora iyi njyana byamuzamuriye izina ndetse itanga ibyishimo ku bantu benshi. Ati “Iyi njyana yazamuye ubushobozi bwanjye, yazamuye ibyishimo by’abakunzi ba muzika mu Rwanda ku buryo bugaragarira buri wese."

Marchal yavuze ko guhagarika umuziki mu gihe cy’imyaka itatu ishize, ahanini byaturutse ku bushabitsi yari yinjiyemo no gushaka kwiteza imbere.

Avuga ko mu minsi ishize ari bwo impano yamukirigise yiyemeza kugaruka. Ati “Nari nafashe ikirukuko cy’imyaka iatu kugirango mbanze niyubake, nteze imbere Business nkora, nandike n’indirimbo nziza kandi zigisha, nige mbyimbitse umuziki n’uburyo yanteza imbere ku giti cyanjye n’abandi bahanzi mfasha ndetse n’iterambere ry’umuziki muri rusange."

Uyu muhanzi anavuga ko gufata ikiruhuko cy’imyaka itatu mu muziki, byanaturutse kuri gahunda yari yihaye yo gushinga inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Culture Empire yamaze gutangiza.

Marchal avuga ko guhagarika umuziki mu gihe cy’imyaka itatu rwari urugendo rutoroshye ariko ‘kubera ko aribwo buryo nari nabigennye byarakunze kandi byatanze umusaroro nifuzaga’.

 

Marchal Ujeku yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka itatu awuhagaritse

 

Marchal yavuze ko yari yasubitse umuziki kubera ko yashakaga kwita kuri ‘Business’ ye

 

Marchal yavuze ko yamaze gushinga Label izafasha abahanzi banyuranye bagenzi be

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTAKAZIMA’ YA MARCHAL UJEKU



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...