Maps uzwi nka Masego wabonye izuba ku wa 16 Werurwe
1990, yaguze imyambaro yakorewe mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ kuri uyu wa Mbere
tariki 31 Nyakanga 2023 mu inzu ihanga imideli ya House of Tayo.
Iyi nzu yatangaje ko yishimiye kwakira uyu mugabo wo
muri Afurika y’Epfo, umunyamakuru wa Televiziyo, umukinnyi wa filime akaba n’umuhangamideli.
Asanzwe anakora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha
abandi kandi ni umushabitsi ubimazemo igihe kinini. Ntacyo aravuga ku rugendo
ari kugirira mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2015, uyu mugabo yagarutsweho cyane nyuma
yo gukina muri filime ‘Tell Me Sweet Something’ yabiciye bigacika muri Afurika
y’Epfo yahuriyemo n’umukinnyi wa filime ubimazemo igihe kinini, Nomzamo Mbatha.
Yagiye ku isoko ku wa 4 Nzeri 2015. Mu gihe cy’iminsi
itanu gusa yinjize arenga Miliyoni 1 y’amafaranga akoresha muri Afurika y’Epfo.
Iyi filime y'urwenya ifite isaha 1 n'iminota 30' yakinnyemo
abarimo Thomas Gumede, Thishiwe Ziqubu, Thembi Seete, Makhaola Ndebele, Refilwe
Modiselle n’abandi.
Ishingiye kuri Moratiwa usanzwe ufite isomero mu Mujyi
wa Johannesburg. Agera igihe akajya mu rukundo na ‘Nat’, umusore uba usanzwe
ari umunyamideli, ariko uba utarigeze asoma ibitabo, wifitiye icyizere cyo
gukundwa bijyanye n’ubumenyi afite bidaturutse ku miterereye ye gusa.
Mu 2015 kandi Maps ‘Masego’ yakinnye muri filime y’uruhererekane
The Real Jozi A-Listers yahuriyemo n’abakinnyi ba filime nka Da L.E.S, Trevor
Gumbi ndetse na Tol-A$$-Mo.
Amaze gusoza amashuri muri 2009, Maponyane yatangiye
kwitabira amajonjora yo guhitamo abanyamideli n’abakinnyi ba filme, igihe yari
umuyobozi wungirije muri Lucilla Booyen, ikigo cyatangije South Africa fashion
week.
Mu mwaka wa 2011, Maponye yatowe kandi ahembwa nk’umugabo
wambara akaberwa (Best Dressed Man) hari mu bihembo bya GQ.
Mu mwaka wa 2013, Cosmopolitan Magazine yamuhisemo nk’umugabo
usa neza mu bijyanye no gukurura abagore (Sexiest South African Man).
Maponyane afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri
cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya
Wits.


Maponyane yatangiye urugendo rw’ibiruhuko ari kugirira
mu Rwanda


Maponyane yahahiye mu inzu ihanga imideli ya House of
Tayo

Umuyobozi wa House of Tayo, Rugamba Mathew aganira na Maponyane uri mu Rwanda

Ku myaka 12, 'Masego' yatangiye kugaragaza impano yo gukina umupira ariko aza kwiyegurira kumurika imideli

Se wa Maponyane yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru
wabiciye bigacika mu ikipe ya Kaizer Chiefs

Maponyane yakundanye igihe kinini na Nomzamo bahuriye
no muri filime 'Tell Me Sweet Something' baje gutandukana bashinjanya gucana
inyuma



KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME ‘TELL ME SWEET SOMETHING’