Maps Maponyane uri mu bagabo bakurura abagore yahahiye i Kigali-AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/08/2023 11:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Maps Maponyane uri mu bagabo bakurura abagore yahahiye i Kigali-AMAFOTO

Umunyamideli uzwi kandi mu biganiro byo kuri Televiziyo, Maps Maponyane yatangiye urugendo rwe rwa mbere rw’ibiruhuko ari kugirira mu Rwanda.

Maps uzwi nka Masego wabonye izuba ku wa 16 Werurwe 1990, yaguze imyambaro yakorewe mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 mu inzu ihanga imideli ya House of Tayo.

Iyi nzu yatangaje ko yishimiye kwakira uyu mugabo wo muri Afurika y’Epfo, umunyamakuru wa Televiziyo, umukinnyi wa filime akaba n’umuhangamideli.

Asanzwe anakora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abandi kandi ni umushabitsi ubimazemo igihe kinini. Ntacyo aravuga ku rugendo ari kugirira mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2015, uyu mugabo yagarutsweho cyane nyuma yo gukina muri filime ‘Tell Me Sweet Something’ yabiciye bigacika muri Afurika y’Epfo yahuriyemo n’umukinnyi wa filime ubimazemo igihe kinini, Nomzamo Mbatha.

Yagiye ku isoko ku wa 4 Nzeri 2015. Mu gihe cy’iminsi itanu gusa yinjize arenga Miliyoni 1 y’amafaranga akoresha muri Afurika y’Epfo.

Iyi filime y'urwenya ifite isaha 1 n'iminota 30' yakinnyemo abarimo Thomas Gumede, Thishiwe Ziqubu, Thembi Seete, Makhaola Ndebele, Refilwe Modiselle n’abandi.

Ishingiye kuri Moratiwa usanzwe ufite isomero mu Mujyi wa Johannesburg. Agera igihe akajya mu rukundo na ‘Nat’, umusore uba usanzwe ari umunyamideli, ariko uba utarigeze asoma ibitabo, wifitiye icyizere cyo gukundwa bijyanye n’ubumenyi afite bidaturutse ku miterereye ye gusa.

Mu 2015 kandi Maps ‘Masego’ yakinnye muri filime y’uruhererekane The Real Jozi A-Listers yahuriyemo n’abakinnyi ba filime nka Da L.E.S, Trevor Gumbi ndetse na Tol-A$$-Mo.

Amaze gusoza amashuri muri 2009, Maponyane yatangiye kwitabira amajonjora yo guhitamo abanyamideli n’abakinnyi ba filme, igihe yari umuyobozi wungirije muri Lucilla Booyen, ikigo cyatangije South Africa fashion week.

Mu mwaka wa 2011, Maponye yatowe kandi ahembwa nk’umugabo wambara akaberwa (Best Dressed Man) hari mu bihembo bya GQ.

Mu mwaka wa 2013, Cosmopolitan Magazine yamuhisemo nk’umugabo usa neza mu bijyanye no gukurura abagore (Sexiest South African Man).

Maponyane afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Wits.


 

Maponyane yatangiye urugendo rw’ibiruhuko ari kugirira mu Rwanda



Maponyane yahahiye mu inzu ihanga imideli ya House of Tayo


Umuyobozi wa House of Tayo, Rugamba Mathew  aganira na Maponyane uri mu Rwanda


Ku myaka 12, 'Masego' yatangiye kugaragaza impano yo gukina umupira ariko aza kwiyegurira kumurika imideli


Se wa Maponyane yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru wabiciye bigacika mu ikipe ya Kaizer Chiefs


Maponyane yakundanye igihe kinini na Nomzamo bahuriye no muri filime 'Tell Me Sweet Something' baje gutandukana bashinjanya gucana inyuma




KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME ‘TELL ME SWEET SOMETHING’

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...