Manzi wamamaye muri Cinema yatangije iserukiramuco ku ruhare rw’ubuhanzi mu kurengera ibidukikije

Cinema - 08/06/2026 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Manzi wamamaye muri Cinema yatangije iserukiramuco ku ruhare rw’ubuhanzi mu kurengera ibidukikije

Umukinnyi wa filime Kayumba Vianney wamamaye nka Manzi muri Cinema iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe "Global Green Heroes Festival" rigamije gukangurira abantu kurengera ibidukikije hifashishijwe ubuhanzi.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri filime Amarira y’Urukundo yakinnye ari kumwe na Mukasekuru Hadidja uzwi nka Fabiola, yavuze ko igihe kigeze ngo ubuhanzi bube kimwe mu bikoresho bikomeye bifasha Isi guhangana n’ibibazo byangiza ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.

Igikorwa cyo gutangiza iri serukiramuco cyabereye muri Norrsken Kigali, aho hanahise hatangizwa Arts for Green Initiative Forum, ihuriro ryahuje abahagarariye inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga ndetse n’abahanzi baturutse mu nzego zitandukanye.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo abahagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisiteri y’Ibidukikije, UNESCO, na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abaturage ku birebana no kubungabunga ibidukikije, binyuze mu butumwa bworoshye kandi bwumvikana kuri benshi.

Mu biganiro byatanzwe, hibanzwe ku ruhare rw’ubuhanzi mu kubaka ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije, buzwi nka Green Economy, ndetse n’uburyo filime, umuziki, ubugeni n’ibindi bikorwa by’umuco bishobora gufasha abaturage kugira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kurengera Isi.

Ikiganiro cya mbere cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Ubuhanzi mu Kubaka Ubukungu Bushingiye ku Bidukikije”.

Cyitabiriwe n’uhagarariye UNESCO hamwe n’umuhanzi n’umunyabugeni Ben Rurangirwa, bagaruka ku buryo inkuru n’ubutumwa bitambutswa mu buhanzi bishobora kugira uruhare mu kubaka ubukungu burambye kandi bwita ku bidukikije.

Ikiganiro cya kabiri cyiswe “Ubukungu Bushingiye ku Bidukikije: Kuvumbura Amahirwe y’Imirimo no Kurengera Ibidukikije” cyahuje abayobozi b’ibigo bya Greenride na Spiro hamwe n’uhagarariye Minisiteri y’Ibidukikije.

Aba baganiriye ku mahirwe mashya ari kuvuka muri uru rwego, by’umwihariko ku rubyiruko, ndetse bagaragaza uburyo ikoranabuhanga n’udushya bishobora gufasha mu kubaka ejo hazaza harambye kandi hafitiye akamaro ibisekuru bizaza.

Mu ijambo rye, Manzi yavuze ko kurengera ibidukikije bitagomba gufatwa nk’inshingano z’abashakashatsi, abafata ibyemezo cyangwa imiryango ikora ubuvugizi gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri muntu wese.

Yagize ati: “Uyu munsi duhuriye ku cyizere cyoroheje ariko gifite imbaraga zikomeye: ejo hazaza h’ibidukikije byacu si inshingano z’abashakashatsi, abafata ibyemezo cyangwa abarwanashyaka bonyine. Ni inkuru igomba kuvugwa, gushushanywa, gukinwa, kuririmbwa, guhangwa no kubaho muri buri wese muri twe. Iyi nama ni intangiriro y’iyo nkuru.”

Yasobanuye ko inkuru zirebana n’ibidukikije zigomba kugera kuri benshi binyuze muri filime, umuziki, ibishushanyo n’ubundi buryo bw’ubuhanzi, kuko ari bwo buryo bushobora gufasha abantu gusobanukirwa neza inshingano bafite mu kubungabunga Isi.

Global Green Heroes Festival izakomeza kuba urubuga ruhuza abahanzi, abafata ibyemezo, abikorera n’abashoramari hagamijwe gushaka ibisubizo bishya byafasha guhangana n’ibibazo byangiza ibidukikije, hifashishijwe imbaraga z’ubuhanzi n’umuco.

Iri serukiramuco rije ryiyongera ku bikorwa bitandukanye biri gukorwa ku rwego mpuzamahanga bigamije gukoresha ubuhanzi nk’umuyoboro wo gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, no kubaka Isi irambye kandi itekanye ku bisekuru bizaza.

Manzi wamamaye muri filime "Amarira y'urukundo", ahamya ko ubuhanzi bushobora guhindura imyumvire ku bidukikije

Umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi, Mazimpaka Jones Kennedy yitabiriye itangizwa ry'iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere

Global Green Heroes Festival yatangirijwe i Kigali yibanda ku ruhare rw’abahanzi mu kubungabunga ibidukikije

Umukinnyi wa filime, Bazongere Rosine wamamaye muri filime zirimo nka 'Papa Sava', 'City Maid' ni umwe mu bitabirije itangizwa ry'iri serukiramuco


Abahanzi basabwe kuba abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kurengera ibidukikije nka kimwe mu byitaweho muri iki gihe


Manzi [Uri iburyo] yasobanuye ko yatangije iri serukiramuco "Global Green Heroes Festival" hagamijwe kurengera ibidukikije binyuze mu buhanzi

Kayumba Vianney wamamaye nka 'Manzi' [Uri ibumoso] ari kumwe na Mucyo Jackson [Uri iburyo] utegura ibihembo bya 'Rwanda International Movie Awards'

Umuhanzi Jabo Gakondo yasusurukije abantu yisunze inanga ya Kinyarwanda. Uyu musore aherutse gusohora indirimbo zirimo nka 'Mukesha' yakoranye na Platini P

U Rwanda n’Isi yose bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibidukikije buri wa 5 Kamena 2026

Uhereye ibumoso: Kayumba Vianney 'Manzi', Bazongere Rosine na Mucyo Jackson, bose bahuriye muri Cinema


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...