Manzi Lucien uzwi muri Shalom Choir na True Promises agiye gukora igitaramo cye bwite

Imyidagaduro - 07/02/2026 12:21 PM
Share:
Manzi Lucien uzwi muri Shalom Choir na True Promises agiye gukora igitaramo cye bwite

Manzi Lucien, umwe mu baramyi bafite ubuhanga n’ijwi ryihariye rikomeje gutuma yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, dore ko asanzwe aniyambazwa kenshi n'abahanzi b'ibyamamare, kuri ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye bwite.

Manzi Lucien asengera muri ADEPR Nyarugenge, akaba azwi cyane nk’umwe mu baririmbyi b’inararibonye muri Shalom Choir na True Promises, amwe mu makorali akomeye kandi azwi cyane mu gihugu cy'u Rwanda.

Mu myaka amaze muri aya makorali, Manzi Lucien yubatse izina rishingiye ku buhanga bwo kuririmba live, ijwi rifite ubushobozi bwo kugera ku mutima, ndetse n’ubunyamwuga mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Ibi byatumye atangira kwiyambazwa n’abahanzi b’ibyamamare n’amatsinda atandukanye mu bitaramo bikomeye, ibitaramo byo mu nsengero, n’ibindi bikorwa by’iyogezabutumwa, aho akunze kugaragaza ubuhanga buhanitse mu kuririmba no kuyobora indirimbo zo kuramya Imana.

Manzi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo “Iriba” yakoranye na James & Daniella - indirimbo yakunzwe cyane kubera ubutumwa bukomeye n’uburyo yayiririmbyemo bwuje amarangamutima no gusenga byimbitse. Iyi ndirimbo yabaye imwe mu zatumye benshi batangira kumumenya nk’umuramyi ufite ahazaza heza mu muziki wa Gospel.

Manzi Lucien yabwiye inyaRwanda ko yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi wigenga, aho ko agiye gukora igitaramo cye bwite cyo kuramya Imana yise “At the Feet of the Lord – Worship Live Concert”. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 6 Werurwe 2026, muri Faith Evangelical Church (Gatsata) guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki gitaramo kitezweho byinshi, na cyane ko ari ubwa mbere Manzi Lucien agiye guhagarara wenyine ku ruhimbi nk’umuramyi uyoboye igikorwa kinini cyo kuramya Imana. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Abakunzi b’umuziki bamwitezeho: Kuramya kwimbitse (deep worship) bituma abantu begera Imana by’umwihariko; Indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, ziririmbwe live mu bwiza bw’ijwi rye rimenyerewe; Imitima ituje n’ikirere cy’isengesho, aho abantu bazasiga ibyabo ku birenge by’Umwami, nk’uko izina ry’igitaramo ribigaragaza

Abamaze igihe bakurikira Manzi Lucien bemeza ko uru rugendo rwe rushya rushobora kuba intangiriro y’ibihe bikomeye mu muziki we, aho azakomeza gukoresha impano ye atari mu makorali gusa, ahubwo no nk’umuhanzi wigenga ufite intego yo kugeza abantu benshi ku Mana binyuze mu ndirimbo.

Igitaramo “At the Feet of the Lord” gitegerejwe nk’umugoroba wihariye uzasiga amateka, kikaba ari amahirwe ku bakunzi b’umuziki wo kuramya Imana yo kwifatanya n’umuramyi umaze igihe yerekana ubuhanga, none akaba atangiye urugendo rushya rufite icyerekezo kinini.

Manzi Lucien yamenyekanye cyane muri Shalom Choir no muri True Promises

Manzi Lucien agiye gukora igitaramo cye bwite yise “At the Feet of the Lord – Worship Live Concert”

REBA INDIRIMBO "IRIBA" YA MANZI LUCIEN FT JAMES & DANIELLA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...