Ibi yabitangaje nyuma y'igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu muri BK Arena, aho King James yizihije imyaka 20 amaze mu muziki imbere y'imbaga y'abafana bari bitabiriye icyo gitaramo.
Manick Yani yavuze ko kubona yaratumiwe kuririmbana na King James ari amahirwe adasanzwe kuri we.
Yagize ati: "Ni umugisha n'amahirwe akomeye buri muhanzi wese aba yifuza. Ndabyishimiye cyane kandi ndashimira King James."
Yakomeje avuga ko byamukoze ku mutima kuba King James yaramuzirikanye kandi icyo gihe atari no mu Rwanda. Ki
Ati: "Ni umugisha ukomeye cyane kuba yagutekereza, kuko ni umuntu twakuze dufana. Njye mbifata nk'amahirwe atari aya buri wese."
Manick Yani yavuze ko indirimbo "Akayobe" yakoranye na King James ari yo gihangano cye cyamugejeje kure kurusha ibindi byose.
Yagize ati: "Akayobe ni yo ndirimbo yanjye imaze kugera kure cyane. Hari n'abantu benshi bayizi ariko batazi uwarayirimbye. Kuba King James yarayigiyemo byaramfashije cyane, ayiha umwimerere we usanzwe utuma ibihangano arimo bidasaza."
Uyu muhanzi yavuze kandi ko nyuma yo kugaragara muri iki gitaramo yumva ari bwo atangiye umuziki ku mugaragaro, anahishura ko hari imishinga myinshi iri gutegurwa, harimo n'amasezerano mashya azatangazwa mu minsi ya vuba kugira ngo amufashe guteza imbere ibikorwa bye bya muzika.
Mu butumwa yageneye King James, Manick Yani yamushimiye uburyo yakomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.
Yagize ati: "Ndashimira cyane King James kuba yaramfashije kuva nkuva mu ntangiriro z'urugendo rwanjye rwa muzika kandi n'ubu akaba agikomeje kunkomeza. Hari igihe byasaga nk'aho naretse umuziki, ariko yakomeje kuntekerezaho n'ubwo nari ndi hanze y'igihugu. Ibyo ni ibintu nzahora mushimira."
Mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rwe, ndetse anahamagara ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bagiye bakorana indirimbo.
Ageze ku ndirimbo "Akayobe", yahamagaye Manick Yani ku rubyiniro maze bombi bararirimbana, ibintu byashimishije cyane abafana bari bitabiriye icyo gitaramo.
Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, aho amatike y'umunsi wa mbere yashize mu minsi itatu gusa, bituma hongerwaho umunsi wa kabiri kugira ngo hahabwe amahirwe n'abandi bafana kwifatanya na King James muri ibi birori by'amateka.


Manick Yani yavuze ko ubu ari bwo atangiye umuziki nyuma yo guhurira ku rubyiniro na King James muri BK Arena
