Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, Manick Yani yagarutse ku ndirimbo ye “Akayobe”, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zikamufasha kumenyekana mu muziki nyarwanda.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayifashe nk’intangiriro nziza y’urugendo rwe rw’umuziki, ashimangira ko kuyikurikiriza indi iri ku rwego rwayo bitari byoroshye.
Ati: “Akayobe ni indirimbo mfata nk’intangiriro nziza ku rugendo rwanjye rw’umuziki. Ni njye wayanditse, King James aza kuyijyamo nyuma, asaba ko twayisubiranamo. Icyakora, nyuma y’iyo ndirimbo, ikintu cyagoye ni ukubona indi yayikurikira iri ku rwego rwayo.”
Yagarutse kuri King James, avuga ko yamubereye umugisha mu rugendo rwe rw’umuziki, ndetse ko hari umusanzu yamuhaye mu gutuma iyi ndirimbo igira umwihariko.
Uyu muhanzi yanavuze ku rugendo yagiriye mu Bushinwa, aho yamaze igihe atagaragara cyane mu muziki. Yagaragaje ko kuba umuhanzi bisaba guhora yiyungura ubumenyi no gukurikirana ibigezweho, aho gutekereza ko impano ye ishobora gusaza.
Yashimangiye ko umuhanzi agomba guhora yihugura kugira ngo akomeze kugendana n’igihe, cyane cyane mu gihe umuziki n’uburyo bwo kuwugeza ku bawukunda bihora bihinduka.
Manick Yani yanagarutse ku ruhare rwa Rocky mu kwamamaza indirimbo ye “Akayobe” igihe yasohokaga, avuga ko yamufashije kuyimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na Instagram.
Yagize ati: “Akayobe igisohoka, Rocky yamfashije kuyamamaza kuri TikTok na Instagram. Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe, mpita mbona impinduka.”
Uyu muhanzi yavuze ko ubufasha yahawe mu kwamamaza iyi ndirimbo bwagize uruhare mu gutuma abona impinduka, bityo ashimangira akamaro ko kumenyekanisha umuziki hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Manick Yani yanagarutse ku ndirimbo ye nshya yise “Naragukundaga”, avuga ko ishingiye ku nkuru ishobora gukora ku mutima abantu bose bigeze gukundana n’umuntu bakaza gutandukana.
Iyi ndirimbo igaruka ku marangamutima ashobora gusigara mu muntu nyuma yo gutandukana n’uwo bakundanaga, ikaba igenewe abantu bashobora kwisanga mu nkuru y’urukundo rwigeze kubaho ariko rukaza kurangira.
Manick Yani yanagarutse ku kibazo cy’imbuga nkoranyambaga ze zaburiwe irengero, ndetse n’indirimbo yakoze nyuma ya “akayobe” zitakigaragara ku muyoboro we wa YouTube.
Yavuze ko zimwe mu ndirimbo ze zakozwe nyuma ya “akayobe” zitakigaragara kuri YouTube bitewe n’abantu bakoranaga na we bari bafite ububasha kuri uwo muyoboro, nyuma bakaza kumwambura ubwo burenganzira.
Yongeyeho ko na konti ye ya Instagram yigeze gusibwa, ibintu byagize ingaruka ku buryo yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga no ku bikorwa bye bya muzika.
Ibi bibazo byatumye agaruka ku mbogamizi yahuye na zo mu kubika no gukomeza kumenyekanisha ibihangano bye, cyane cyane nyuma y’uko zimwe mu ndirimbo ze zitakigaragara ku muyoboro yari asanzwe akoresha.

“Umuhanzi ntasaza, agomba guhora yiyungura ubumenyi” Manick Yani

Manick Yani yavuze ku ndirimbo nshya “Naragukundaga”
