Mani Martin yatangiye gukora ku mashusho y’indirimbo zigize Album nshya

Imyidagaduro - 08/10/2026 7:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin yatangiye gukora ku mashusho y’indirimbo zigize Album nshya

Umuhanzi Mani Martin yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Asante’, ayitangiza nk’igice cya mbere cy’umushinga w'amashusho y'indirimbo zigize Album yise ‘Rebirth’, ushingiye ku rugendo rwe rwo kongera kwisobanukirwa nyuma y’ibyamubayeho mu buzima.

‘Asante’ bisobanuye ‘Murakoze’, akaba ari indirimbo Mani Martin yahisemo gutangiriraho uyu mushinga mu rwego rwo gushimira ubuzima, abantu bagize uruhare mu rugendo rwe ndetse n’ibyamugoye ariko bikamugira uwo ari we uyu munsi.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe mu muziki, akaba yarawutangiye akiri umwana. Yagiye amenyekana mu rusengero, nyuma azwi no hanze yarwo binyuze mu bitaramo n’ibirori bitandukanye by’umuziki yaberewemo uruhare mu Rwanda no mu mahanga.

Uko imyaka yagendaga ishira, umuziki wamugejeje ku rwego rwo kumenywa n’abantu benshi, ariko kuba mu ruhame igihe kirekire na byo byamugizeho ingaruka.

Mu butumwa yaherekeje ‘Asante’ ubwo yayishyiraga hanze, Mani Martin yavuze ko yakuriye imbere y’abantu, ku buryo uko abo atazi bamubonaga byigeze gutangira kugira ingaruka ku buryo yibonagamo.

Yagize ati: “Nararirimbye kuva nkiri umwana. Bamwe bamenyaga mu rusengero, abandi bakamenya hanze yarwo, mu bitaramo n’ibirori by’umuziki byabereye mu Rwanda no mu bindi bihugu.”

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yarahisemo gukora umuziki utagendera gusa ku mbibi z’aho akomoka byatumye ahura n’ibitekerezo bitandukanye, kunengwa no gucibwaho imanza, ibintu avuga ko byamufashije ariko nanone bikagira uruhare mu kumutera kwibaza ku muntu yari we koko.

Ni muri urwo rugendo Mani Martin yahisemo gufata umwanya wo kureba ubuzima mu buryo burenze ibyamamare, akava ku cyifuzo cyo gushaka kunyurwa n’ibintu by’ako kanya, kugira ngo abashe gutanga umusanzu mu buzima mu buryo bujyanye n’impamvu yumva ari yo imutera kubaho.

Muri icyo gihe, yize muri gahunda ya Dalai Lama Fellowship, gahunda yibanda ku buyobozi bushingiye ku gutekereza no kwiyubaka, yatangwaga na Kaminuza ya Virginia.

Nyuma yaho yakoze muri Imbuto Foundation, aho yagize uruhare mu guhuza no kuyobora gahunda y’ubuhanzi igamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu bijyanye n’ubuhanzi n’umuco.

Ariko nyuma yaje guhura n’ikindi kintu cyahinduye cyane uko abona ubuzima.

Imvura nyinshi yateje ibiza byangiza inzu yari hejuru y’aho yari atuye, ibintu byatumye na we ajya mu kaga gakomeye, ndetse hafi gutakaza ubuzima.

Mani Martin yavuze ko icyo gihe yatakaje hafi ibintu byose yari afite, ariko we agakomeza kubaho.

Ni cyo yise “near-death experience”, ari ukuvuga igihe umuntu aba ari hafi cyane yo gupfa, ariko akaza kurokoka.

Kuri we, ibyo byabaye intangiriro y’undi Mani Martin.

Yatangiye kwibaza ibibazo bikomeye birimo: “Ndi nde iyo nta kwamamara mfite? Ndi nde iyo nta kazi mfite? Ndi nde iyo nta bintu mfite?”

Avuga ko ari muri ibyo bibazo havuyemo umushinga wa Album yise ‘Rebirth’, bisobanuye “Kongera kuvuka”.

Indirimbo ‘Asante’ ni yo yafunguriye uyu mushinga, aho Mani Martin yahisemo gutangirira ku kintu kimwe yumva gikwiye kuba intangiriro y’urugendo rushya: gushimira.

Ni ugushimira kuba akiriho, kuba agifite ubushobozi bwo kuririmba, kugenda, guhumeka no guhanga.

Ni ugushimira kandi abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe, yaba abo mu Rwanda cyangwa abo yahuye na bo mu bindi bice by’Isi.

Ariko Mani Martin avuga ko n’abamunenze ndetse n’abamugoye na bo abafitiye umwenda wo kubashimira, kuko ibyo byose byagize uruhare mu kumubaka no kumugeza ku muntu ari we uyu munsi.

Yagize ati: “Nta nzika y’ibyahise ntwaye, nta n’ibyo ntegereje ku hazaza; mfite gushimira gusa.”

‘Asante’ rero ntabwo ari indirimbo Mani Martin yashyize hanze nk’indi zisanzwe mu rugendo rwe rwa muzika. Ni nk’urupapuro rwa mbere rw’igitabo gishya cy’ubuzima bwe, aho avuga ku kuba yanyuze mu bihe byamuhinduye, akagira ibyo atakaza, ariko akabona impamvu nshya yo gukomeza kubaho no guhanga.

Ni indirimbo itangira urugendo rwa ‘Rebirth’, umushinga Mani Martin ahereyeho agaragaza umuntu wanyuze mu bihe bikomeye, akongera kwisanga, agahitamo kutareba cyane ku byatakaye ahubwo agashimira kuba agifite amahirwe yo gukomeza urugendo.


Mani Martin yashyize hanze ‘Asante’, indirimbo avuga ko yaturutse ku rugendo rwe rwo kongera kwisanga nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo, birimo no kurokoka ibiza byari bigiye kumuhitana


Nyuma yo kwibaza uwo ari we atakiri icyamamare, adafite akazi cyangwa ibintu, Mani Martin avuga ko yabonye igisubizo mu mushinga mushya ‘Rebirth’, atangiriraho indirimbo ‘Asante’


‘Asante’ ya Mani Martin ni indirimbo y’ishimwe: gushimira kuba akiriho, agihumeka, aririmba kandi ahanga, nyuma y’ibyabaye mu buzima bwe byamuhinduye uko abona ubuzima

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ASANTE’ YA MANIMARTIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...