‘Asante’ bisobanuye ‘Murakoze’, akaba ari indirimbo Mani
Martin yahisemo gutangiriraho uyu mushinga mu rwego rwo gushimira ubuzima,
abantu bagize uruhare mu rugendo rwe ndetse n’ibyamugoye ariko bikamugira uwo
ari we uyu munsi.
Mani Martin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe mu
muziki, akaba yarawutangiye akiri umwana. Yagiye amenyekana mu rusengero, nyuma
azwi no hanze yarwo binyuze mu bitaramo n’ibirori bitandukanye by’umuziki
yaberewemo uruhare mu Rwanda no mu mahanga.
Uko imyaka yagendaga ishira, umuziki wamugejeje ku rwego rwo
kumenywa n’abantu benshi, ariko kuba mu ruhame igihe kirekire na byo
byamugizeho ingaruka.
Mu butumwa yaherekeje ‘Asante’ ubwo yayishyiraga hanze, Mani
Martin yavuze ko yakuriye imbere y’abantu, ku buryo uko abo atazi bamubonaga
byigeze gutangira kugira ingaruka ku buryo yibonagamo.
Yagize ati: “Nararirimbye kuva nkiri umwana. Bamwe bamenyaga
mu rusengero, abandi bakamenya hanze yarwo, mu bitaramo n’ibirori by’umuziki
byabereye mu Rwanda no mu bindi bihugu.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba yarahisemo gukora umuziki
utagendera gusa ku mbibi z’aho akomoka byatumye ahura n’ibitekerezo
bitandukanye, kunengwa no gucibwaho imanza, ibintu avuga ko byamufashije ariko
nanone bikagira uruhare mu kumutera kwibaza ku muntu yari we koko.
Ni muri urwo rugendo Mani Martin yahisemo gufata umwanya wo
kureba ubuzima mu buryo burenze ibyamamare, akava ku cyifuzo cyo gushaka
kunyurwa n’ibintu by’ako kanya, kugira ngo abashe gutanga umusanzu mu buzima mu
buryo bujyanye n’impamvu yumva ari yo imutera kubaho.
Muri icyo gihe, yize muri gahunda ya Dalai Lama Fellowship,
gahunda yibanda ku buyobozi bushingiye ku gutekereza no kwiyubaka, yatangwaga
na Kaminuza ya Virginia.
Nyuma yaho yakoze muri Imbuto Foundation, aho yagize uruhare
mu guhuza no kuyobora gahunda y’ubuhanzi igamije guteza imbere impano
z’urubyiruko mu bijyanye n’ubuhanzi n’umuco.
Ariko nyuma yaje guhura n’ikindi kintu cyahinduye cyane uko
abona ubuzima.
Imvura nyinshi yateje ibiza byangiza inzu yari hejuru y’aho
yari atuye, ibintu byatumye na we ajya mu kaga gakomeye, ndetse hafi gutakaza
ubuzima.
Mani Martin yavuze ko icyo gihe yatakaje hafi ibintu byose
yari afite, ariko we agakomeza kubaho.
Ni cyo yise “near-death experience”, ari ukuvuga igihe
umuntu aba ari hafi cyane yo gupfa, ariko akaza kurokoka.
Kuri we, ibyo byabaye intangiriro y’undi Mani Martin.
Yatangiye kwibaza ibibazo bikomeye birimo: “Ndi nde iyo nta
kwamamara mfite? Ndi nde iyo nta kazi mfite? Ndi nde iyo nta bintu mfite?”
Avuga ko ari muri ibyo bibazo havuyemo umushinga wa Album
yise ‘Rebirth’, bisobanuye “Kongera kuvuka”.
Indirimbo ‘Asante’ ni yo yafunguriye uyu mushinga, aho Mani
Martin yahisemo gutangirira ku kintu kimwe yumva gikwiye kuba intangiriro
y’urugendo rushya: gushimira.
Ni ugushimira kuba akiriho, kuba agifite ubushobozi bwo
kuririmba, kugenda, guhumeka no guhanga.
Ni ugushimira kandi abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe,
yaba abo mu Rwanda cyangwa abo yahuye na bo mu bindi bice by’Isi.
Ariko Mani Martin avuga ko n’abamunenze ndetse n’abamugoye
na bo abafitiye umwenda wo kubashimira, kuko ibyo byose byagize uruhare mu
kumubaka no kumugeza ku muntu ari we uyu munsi.
Yagize ati: “Nta nzika y’ibyahise ntwaye, nta n’ibyo
ntegereje ku hazaza; mfite gushimira gusa.”
‘Asante’ rero ntabwo ari indirimbo Mani Martin yashyize
hanze nk’indi zisanzwe mu rugendo rwe rwa muzika. Ni nk’urupapuro rwa mbere
rw’igitabo gishya cy’ubuzima bwe, aho avuga ku kuba yanyuze mu bihe
byamuhinduye, akagira ibyo atakaza, ariko akabona impamvu nshya yo gukomeza
kubaho no guhanga.
Ni indirimbo itangira urugendo rwa ‘Rebirth’, umushinga Mani Martin ahereyeho agaragaza umuntu wanyuze mu bihe bikomeye, akongera kwisanga, agahitamo kutareba cyane ku byatakaye ahubwo agashimira kuba agifite amahirwe yo gukomeza urugendo.

Mani Martin yashyize hanze ‘Asante’, indirimbo avuga ko yaturutse ku rugendo rwe rwo kongera kwisanga nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo, birimo no kurokoka ibiza byari bigiye kumuhitana

Nyuma yo kwibaza uwo ari we atakiri icyamamare, adafite akazi cyangwa ibintu, Mani Martin avuga ko yabonye igisubizo mu mushinga mushya ‘Rebirth’, atangiriraho indirimbo ‘Asante’

‘Asante’ ya Mani Martin ni indirimbo y’ishimwe: gushimira
kuba akiriho, agihumeka, aririmba kandi ahanga, nyuma y’ibyabaye mu buzima bwe
byamuhinduye uko abona ubuzima
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ASANTE’ YA MANIMARTIN
