Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2
Werurwe 2026, Mani Martin yasobanuye amagambo ye mu buryo bwimbitse, agaragaza
uko byamukoze ku mutima.
Mani
Martin yavuze ko yatewe ishema no gusura Hiroshima Peace Memorial Museum,
aherekejwe na Professor Yoshi, umwarimu uzwi cyane wigisha amasomo ajyanye no
kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Hiroshima City
University.
Aha
yashakaga kugaragaza ko uru rugendo atarufashe nk’urw’ubukerarugendo busanzwe,
ahubwo nk’ishuri rikomeye rimwongerera ubumenyi ku mateka y’Isi n’akamaro ko
kurwanya intambara n’amakimbirane.
Uyu
muhanzi yasobanuye ko gusura iyi ngoro irimo amateka y’ingaruka z’igitero cya
bombe kirimbuzi cyatewe Hiroshima mu 1945, byamwibukije ko amahoro atubakwa
gusa n’inzego za Leta, ahubwo ko buri muntu ku giti cye ashobora kugira uruhare
mu kuyasigasira.
Yagaragaje
ko ubuhanzi bwe, cyane cyane umuziki n’inkuru asangiza abantu, ari bumwe mu
buryo akoresha mu gutanga umusanzu we mu kubaka Isi itarangwamo urwango
n’intambara.
Avuga
ati “Nakiriwe neza muri Kaminuza ya Hiroshima City University, nsangira umuziki
n’inkuru n’ihuriro ry’Abayapani biga kuri Afurika…”
Mani
Martin yavuze ko nyuma yo gusura iyi ngoro, yakiriwe muri Hiroshima City
University (ishami rya Chugoku), aho yahuye n’abanyamuryango ba Japan
Association for African Studies.
Aha
yahasangije umuziki we n’inkuru zigaruka ku muco n’amateka by’u Rwanda na
Afurika muri rusange.
Yagaragaje
ko kubona urubyiruko rw’Abayapani rushishikajwe no kumenya Afurika ari ikintu
cyamushimishije, kuko bigaragaza ko umuco ushobora guhuza ibihugu n’imigabane
itandukanye.
Ati
“Niba udashobora kumenya byose ku kintu kimwe, gerageza nibura kumenya ikintu
kuri buri kintu…”
Aya
magambo Mani Martin yayakoresheje agaragaza ko umuntu adashobora kuba umuhanga
muri byose, ariko ko ari ingenzi kugira amatsiko yo kwiga no kumenya ibijyanye
n’ibindi bihugu, amateka yabyo n’umuco wabyo.
Yashimangiye
ko kumenya amateka y’ahandi bifasha umuntu kwaguka mu myumvire, kumva neza isi
atuyemo no kugira uruhare mu kuyubaka neza.
Mu
gusoza ubutumwa bwe, Mani Martin yavuze ko arangije umunsi w’ibikorwa bye muri
uru ruzinduko rwiswe “Rebirth”, risobanura kongera kubaho no kwiyubaka bushya.
Iri
zina rifite igisobanuro gikomeye, kuko rifitanye isano no kwibuka amateka
akomeye ya Hiroshima, ariko hakanagaragaza ko nyuma y’amage n’amateka mabi,
abantu bashobora kongera kubaho, kwiyubaka no guhitamo inzira y’amahoro.
Mani
Martin ari mu Buyapani kuva ku wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2026, mu ruzinduko
rugamije ibitaramo, ibiganiro n’ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bw’amahoro
binyuze mu muco n’umuziki.
Uru
rugendo rwe rwa kabiri muri iki gihugu (aherukayo muri Gicurasi 2019),
rugaragaza ko akomeje gushyira imbere ubuhanzi bufite intego, aho umuziki
awukoresha nk’ikiraro gihuza abantu n’amateka, ndetse n’ubutumwa bwo kubaka
amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Incamake ku gitero
cya bombe kirimbuzi cyatewe Hiroshima mu 1945
Ku
wa 6 Kanama 1945, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi (World War II) yari igeze
ku musozo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye umujyi wa Hiroshima mu Buyapani
bombe kirimbuzi ya mbere yakoreshejwe mu ntambara. Iyi bombe yitwaga “Little
Boy”, yajugunywe n’indege y’intambara y’Abanyamerika yiswe Enola Gay.
Ibyabaye
uwo munsi: Bombe yaturikiye mu kirere, hafi ya metero 600 hejuru y’umujyi. Mu
kanya gato, ubushyuhe n’umuriro byahise bisenya ibice byinshi by’umujyi.
Abantu
ibihumbi n’ibihumbi bahise bapfa ako kanya, abandi benshi bapfa mu minsi, mu
byumweru no mu myaka yakurikiyeho bitewe n’imirasire (radiation).
Bivugwa
ko mu mpera za 1945, abantu barenga 140,000 bari bamaze guhitanwa n’ingaruka
z’iki gitero, harimo abapfuye ako kanya n’abishwe n’indwara zatewe n’imirasire.
Iki
gitero cyasize umujyi wa Hiroshima ushenywe cyane, ibikorwaremezo byinshi birasenyuka,
abaturage bicwa ku mubiri no ku mutima. Abacitse ku icumu bazwi ku izina rya Hibakusha,
benshi bagize ibibazo by’ubuzima by’igihe kirekire birimo kanseri n’izindi
ndwara zituruka ku mirasire.
Nyuma
y’iminsi itatu, ku wa 9 Kanama 1945, indi bombe kirimbuzi yatewe ku mujyi wa
Nagasaki. Nyuma y’ibi bitero byombi, u Buyapani bwahisemo gushyira hasi
intwaro, bituma Intambara ya Kabiri y’Isi irangira.
Guturika
kwa bombe ya Hiroshima kwabaye ikimenyetso gikomeye cy’ingaruka z’intwaro za
kirimbuzi. Kuva icyo gihe, amahanga menshi yakomeje kuganira ku buryo bwo
kugabanya no kugenzura ikoreshwa ry’izi ntwaro, hagamijwe kwirinda ko ibyabaye
byasubira.
Uyu
munsi, Hiroshima yabaye ikimenyetso cy’amahoro ku Isi. Ahari igisasu
cyaturikiye hubatswe pariki n’ingoro ndangamateka zibutsa Isi amateka mabi
yabaye, ariko zinatanga ubutumwa bwo guhitamo inzira y’amahoro aho guhitamo
intambara.
Iki
gitero gikomeje kwibukwa nk’icyahinduye amateka y’Isi, kigahindura imyumvire ku
ntambara n’imbaraga z’intwaro za kirimbuzi.


Mu
ruzinduko rwe mu Buyapani, Mani Martin yasangije Abayapani umuziki n’inkuru
zigaruka ku muco nyarwanda, ashimangira ko ubuhanzi ari igikoresho cy’amahoro
Mani
Martin yavuze ko gusura Hiroshima byamwibukije ko buri muntu ku giti cye
ashobora kugira uruhare mu gusigasira amahoro
Yakiriwe
muri Kaminuza ya Hiroshima City University, aho yagiranye ibiganiro
n’abashakashatsi ku bijyanye n’amahoro n’umuco wa Afurika
Uru ruzinduko rwe rwa kabiri mu Buyapani rwiswe “Rebirth Japan Peace Tour 2026”, rugamije gusakaza ubutumwa bwo kwiyubaka no guhitamo inzira y’amahoro
