Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 2
Gashyantare 2022, ni bwo Mani Martin yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko
indirimbo zigize EP yari amaze igihe atunganya yazishyize hanze, abasaba kuyumva no
kuyisangiza abandi.
EP ye yashyize ku rubuga rwa Youtube,
iTunes, Spotify, Amazon, Audiomack, Apple, Deezer n’izindi.
Iriho indirimbo enye nka ‘Jelasi’
yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element; ‘Something’ yanditse afatanyije
na Kenny Sol na Okkama itunganwa na Producer Niz Beatz.
Hari kandi indirimbo ‘Macarena’ yanditse afatanyije na Kenny Sol itunganywa na Kenny Pro. Indirimbo ya kane ni ‘Cyanyiriromba’ iri mu ndirimbo zo ha mbere yamamaye mu buryo bukomeye y’umuhanzikazi Nyiratunga Fofo yasubiyemo igatunganwa mu buryo bw’amajwi na Kenny Pro Beats.
Fofo yabaye igihe kinini mu Bubiligi, yagize indirimbo zakomeje izina rye zirimo nka 'Igicumbi', 'Bisangwa' n'izindi.
Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko
urukundo yakunze indirimbo ‘Cyanyiriromba’ kuva akiri muto ari rwo rwatumye
amusaba kuyishyira kuri EP ye.
Ati “Cyanyiriromba’ ni indirimbo
numvaga kuva nkiri umwana nkumva ndayikunze cyane. Nkunda inkuru yayo uburyo
Fofo yayiririmbye bisa nk'aho ari inkuru isekeje ariko inarimo ubutumwa bukaze
aka wa mugani ngo ‘usambira byinshi ukabura na ducye wari ufite."
Akomeza ati “Kuyisubiramo byo ni bene
ya ndirimbo n’ubundi mba mpora nsubiramo niririmbira ubwanjye n’uko numvishe
binjemo kuyiririmbira n'abandi, gusa nabanje no kubimuganiriza Fofo ubwe numva
arabinyemereye niko kuyisohora isubiwemo kuri iyi EP."
Mani Martin avuga ko Fofo amufata nk’umuhanzi
w’inararibonye, akamukundira uburyo ahimba asa n’ubara inkuru mu buryo bwa
Kinyarwanda ‘buhwitura ariko butagiye kure yo kwidagadura.’
Iyi Ep irihariye! N’iyo ya mbere
akoze kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, nyamara afite
album eshanu yasohoye ziriho indirimbo zakunzwe.
Irihariye kandi kuko iriho indirimbo enye zumvikanaho umuziki ugezweho muri Afurika [Urban Afrobeat] bitandukanye n’iziri kuri Album ye iheruka.
Iriho umuziki abantu bashobora kumva
no kubyina bidasabye kuba ari Abanyarwanda gusa.
Iyi EP ni umusaruro w’igihe Martin
yari yafashe cyo kujya mu nganzo, nyuma y’igihe kinini abakunzi ba muzika
bamugezaho ibyifuzo binyuranye bamwereka ko bakeneye ko abakorera injyana
zinyuranye kuko bizera ko azishoboye.
Uyu muhanzzi aherutse gukora indirimbo
‘One day’ yifashishijwe ku munsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi
[Holocaust].
‘One day’ ni indirimbo yahimbiwe
byihariye uwo munsi hibukwa Holocaust mu gihugu cya Scotaland.
Abategura iki gikorwa cyo kwibuka bahisemo
Mani Martin kubera ko ari umuhanzi usanzwe agira ibikorwa biganisha ku mahoro
ariko akaba anaturuka mu gihugu cyabayemo Jenoside.
Mani Martin ati “Ni ubwo buryo
banyiyambaje indirimbo ndayikora ndayibaha, kugeza ubu igenewe gusa uwo muhango
ariko nibiba ngombwa izanajya hanze n’abandi bayumve." Mani Martin yasohoye indirimbo enye
zigize EP ye nshya yise ‘Tunes of the people (TOP)’
Kuva yakwinjira mu muziki ni ubwa
mbere Mani Martin akoze EP mu gihe afite album eshanu
Mani Martin yavuze ko yasubiyemo
indirimbo ‘Cyanyiriromba’ kubera ko yakuze ayikunda
KANDA HANO WUMVE EP YA MANI MARTIN KU RUBUGA RWA AUDIO MARK
KANDA HANO WUMVE EP YA MANI MARTIN KU RUBUGA RWA YOUTUBE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOMETHING’ YA MANI MARTIN