Mani Martin yavuze umwihariko mu mashusho y’indirimbo “Ndaraye " yasohoye-VIDEO

Imyidagaduro - 29/11/2018 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin yavuze umwihariko mu mashusho y’indirimbo “Ndaraye " yasohoye-VIDEO

Umunyamuziki Mani Martin wo mu Rwanda washikamye ku muco gakondo, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndaraye ". Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo atanga ubusobanuro no ku muntu utabasha kumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Aya mashusho y’indirimbo “Ndaraye” afite iminota ine n’amasegonda cumi na tatu (4min:13’) agaragaramo ibicurangisho gakondo. Yabwiye INYARWANDA, ko iteka aharanira ko amashusho y’indirimbo ze akora asobanukira abayareba n’abayumva. Ati “ ‘Ndaraye’ ndatekereza ko ari video umuntu abasha kureba n'aho yaba atumva ururimi iririmbyemo rw'Ikinyarwanda akabasha kugira ubutumwa akuramo, icyo nicyo mpora nifuza iteka mu mashusho y'indirimbo zanjye. Nishimiye ko iyi video ije ifitemo uwo mwihariko,”

mani marin

Mani Martin avuga ko amashusho y'indirimbo ze ayakora mu buryo bworohera buri wese kumva neza ubutumwa bwe.

Yakomeje avuga ko mu byo yishimira harimo ko ‘yagize uruhare rukomeye mu itunganywa ry’amashusho y’indirimbo ye, atanga ibitekerezo. Ati “Ikindi nishimira n’uko nabashije guhabwa umwanya wo gushyiraho umusanzu w'ibitekerezo byanjye ubwanjye haba mu gutekereza imyambaro yakoreshejwe ndetse no muri ‘script’ igaragaramo mfatanyije na ‘Director’ wa video Alain Alvin twagiye tuyihanaho ibitekerezo.”

Mani Martin avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kugera ku marangamutima yaburi wese. Ati “ Iyi ndirimbo nyitezeho kubasha kugera ku marangamutima y’uwayireba wese aho yaba ari hose ku isi. Ikindi ni ukumfasha gukora ‘export’ y'ibyo dufite muri music yo mu Rwanda bitasangwa ahandi, nk'imbyino zigaragaramo ikinimba, umuhamirizo, ingoma nyarwanda... Ni ibyacu bitava ahandi. Ntekereza ko ari cyo gihe cyo gukoresha amashusho mu kuvuga inkuru yacu bwite igasakara ku Isi yose."

martin

Mani Martin mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Ndaraye".

Aya mashusho y’indirimbo “Ndaraye” anagaragaramo itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi Kesho Band. Amajwi yafashwe na Bill Gate, kuvanga amajwi bikorwa na Mastola, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Alain Alvin. “Ndaraye” iri mu njyana ya Afrobeat, ni indirimbo yanditswe na Mani Martin wanakinnye ashushanya ibyiyumviro by’umuntu ukumbuye iwabo

Martin afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Rwagasabo”, “Chalala”, “Afro” yahuriyemo na Eddy Kenzo, “Romantic”, “Rubanda” n’izindi nyinshi zatumye atumirwa mu birori bitandukanye anegukana amashimwe atandukanye. Yakunze gutumirwa nk’umuhanzi w’imena mu iserukiramuco nka: Amani Festival, Doadoa, Sauti za Busara. Yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomoka mu bindi bihugu nka Eddy Kenzo wo muri Uganda, Sauti Sol yo muri Kenya n’abandi.

yashyixe ahzne

amashusho

Msni ma

Mani Martin yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ndaraye'.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDARAYE" YA MANI MARTIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...