Mani Martin ku myaka 11 wari waramaze kurecordinga cassette ye ya mbere, impano ye idasanzwe yo kuririmba yaje guhita ibonwa na Niyibizi Gaston wacuruzaga cassette audio mu isoko ryahoze ari irya Nyarugenge.
Ku myaka 9 yanditse indirimbo ye ya mbere, ubu ageze kuri album ya gatanu
Mani Martin yaje guturuka iwabo aje kuvugana n’uwo mugabo uburyo bakorana kugirango ateze impano ye imbere, amushoremo amafaranga nawe akore indirimbo maze bose bazamuke. Ubwo yageraga i Kigali yakiriwe n’uyu mucuruzi mu rugo, maze ijoro rimwe mu minsi ya mbere ye muri Kigali arayoba bumwihiraho. Ibi ni kimwe mubyo uyu muhanzi avuga yibuka mu bwana bwe agashimangira umuziki watangiye kumuyobora kera.
Ubwo twamubazaga ku gitaramo cye arimo ategura i Rusizi aho avuka, twasubiye inyuma gato mu mateka maze atangira atubwira uko yahavuye aza muri Kigali bwa mbere ndetse n’ibyo atazibagirwa muri uru rugendo rwe rwa mbere yakoze rurerure ku myaka mike.
Mani Martin uvuka i Ntura mu Kagarama yaje ku isanga i Kigali ku myaka 11 kubera umuziki
Aha, Mani Martin arabara inkuru yo mu 1999 Ukuboza atazibagirwa, iki gihe akaba yari afite imyaka 11 gusa y’amavuko arimo asoza amashuri ye abanza. Ati “ Nakubwira ukuntu nkigera i Kigali nigeze gutakara mu muhanda uva RP(hamenyekanye cyane nka ERP) uza Cyivugiza, nkibagirwa burundu ibara ry'urugi rw'urugo rwanyakiriye nkahobagira ngenda ngaruka guhera mu ma saa moya y'umugoroba nkaza kumanuka za Rwarutabura nagera ku kiraro kihaba ubwoba bukanyica, nta na Telephone zabagaho, naje kuzamuka mfashe icyemezo cyo guhagarara kuri RP ngo buze gucya, ni uko nkizamuka aha hasigaye hari kaburimbo mba mpuye n'uwo muryango umugore n'umugabo bamaze gufata icyemezo cyo kugenda banshakisha,kuza kugera kurusengero rwa ADEPR Nyarugenge aho nari natandukanye nabo ngiye.”
Ese mani Martin ubundi yaje gute i Kigali wenyine afite imyaka 11 gusa y’amavuko?
Uyu muhanzi avuga ko kuva ku myaka 9 gusa y’amavuko ubwo yandikaga indirimbo ye ya mbere yise ‘Bari he’ atarigeze ishoka, yatangiye kuyoborwa n’umuziki cyane.
Ati “ Yewe uko naje byo ni birebire ni inkuru ntabasha kugutekerereza ubu, gusa icyo nibuka ni uko ubwo muri iyo myaka wumva nari umuririmbyi da! Kuko uwo muryango nakubwiye wanyakiriye nkaza gutakara ntaha yo, ni urugo rw'umugabo witwa Gaston Niyibizi wacuruzaga za Cassette audio ku isoko ryahoze ari irya nyarugenge. Uwo rero akaba yari yarantumyeho ngo nzaze dupange uko yanteza imbere mu mpano yanjye.”
Ku myaka 11 yari yatangiye kuririmba imbere y'imbaga y'abakiristu hirya no hino mu nsengero
Ese Gaston Niyibizi umucuruzi wa cassette audio mu isoko i Nyarugenge yamenye gute akana ka gahungu ko ku musozi wa Ntura i Rusizi ku myaka 11 gusa?
Ati “ Ubwo rero kugira ngo Gaston amenye, hari aga Cassette nari narabashije kuricordinga kuri iyo myaka 11 maze karakundwa cyaneee mu bantu bakunda izijyanye n'iyobokamana, ubwo urabyumva kuri iyo myaka nibwo bwa mbere ninjiye muri studio, izina ryanjye ryo ntiryavugwaga cyane gusa baravugaga bati kakana k'icyangugu karirimba. Ni uko rero Gaston mu bucuruzi bwe akumva twakorana akamfasha kujya nkora ama cassette akampa cash agacuruza, icyo gihe wakoraga Record ya cassette iriho umubare runaka w'indirimbo, we akakurangurira akajya ajya i Bugande kuzicopia akaranguza n'abo mu ntara(Perefegitura) zose, maze rero waba ukunzwe ugaca ibintu muducentre twose no muri za Gare! hahaha, ako kana rero ariko jyewe karabiciye biracika!”
Mani Martin yinjiye bwa mbere muri studio afite imyaka 11,(aha ni amezi make mbere gato y’uko ahura na Gaston). Aha yahise akora indirimbo 12 zose azishyira kuri Cassette yise ’Agapfa kaburiwe ni Impongo’. Icyo gihe hari muri 2000. Mu mwaka wa 2001 asohora indi cassette yari yise “Umuntu ni iki?”, yari iriho indirimbo 14.
Kanda hano wumve 'Urukumbuzi' ya Mani Martin yasohoye muri 2005
Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni iyi yitwa ’Urukumbuzi’ yasohoye mu mwaka wa 2005, inamuhesha igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, igihembo cyitwaga Rwandan Artist Promotion cyatanzwe na Radio 10 ku bufatanye na Bralirwa (Mutzing). cyari gifite agaciro k’amadorali 800 yanganaga nk’ibihumbi Magana atanu mu manyarwanda.
Mani Martin ntabwo yibagiwe aho yavuye. Ubu yongeye gutegura igitaramo yise ‘INTASHYO’ azaba ari kumwe na Kesh band imucurangira hamwe n’umuraperi Riderman uzaba wamuherekeje
N’ubwo yahavuye akiri muto ku mpamvu z’umuziki no gukomeza amasomo ye ya kaminuza aho yahereye mu mashuri yisumbuye ahahoze hitwa mu Ruhengeri muri komini Nkumba hazwi cyane nko mu Gahunga,(ESG) École secondaire de Gahunga.
Mani Martin ajya anyuzamo agasubira ku ivuko agamije kubataramira no kubasangiza urwego agezeho muri muzika ye. Igitaramo nk’iki akaba yaherukaga ku gitegura mu mwaka wa 2010 aho ndetse yanafashe ubwato akambuka i Kivu akajya gucurangira abo ku Nkombo, icyo gihe akaba yari kumwe na Knowless wari ukizamuka na Selemani umuhanzi nyarwanda bakoranye indirimbo Kiberinka kuri ubu ukorera ibikorwa bye bya muzika mu bubiligi.
Mani Martin avuga ko, nyuma y’icyo gihe hari byinshi amaze kunguka mu buhanzi bwe ari nabyo agiye gusangiza abo ku musozi akomokaho.
Aha ni mu 2010 ubwo Mani Martin, Selemani na Knowless bari bamuherekeje gutaramira i Rusizi. Aha bari mu kiganiro kuri RC Rusizi
Burya Mani Martin nawe, niwe muntu wa mbere watumye Knowless yambuka Nyungwe ajya gutaramira i Rusizi. Aha Knowless wari ukizamuka yari akunzwe cyane mu ndirimbo Komeza na Byarakomeye yanumvikanagamo ijwi ry'inyuma(Back up) rya Mani Martin muriintro yayo(Intangiriro).
Mani Martin yaherukaga gutaramira abanya-Rusizi mu gitaramo cye bwite, ubwo yari afite album eshatu 'Isaha ya 9' na 'icyo Dupfana' zari ziganjemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hamwe na 'Intero y'amahoro'yiganjemo indirimbo z'iri mu mudiho wa kizungu mu njyana ya Pop na Rn'B. Asubiyeyo abashyiriye album 'My Destiny' ya kane iriho injyana ziganjemo gakondo Nyafurika zakunzwe cyane ndetse zikamuhesha gutangira gutumirwa cyane mu maserukiramuco.
Ati “ Intego y'iki gitaramo ni ugusangiza abantu b'i Rusizi muzika yanjye aho igeze uyu munsi, ubwo mperukayo nari ntaragira Kesho Band, hari byinshi byari bitaraza mu rugendo rwanjye rwa muzika, gusa uko nari mpagaze kose twarataramye biratinda kandi baranyurwa pe, ubu rero ibitaramo naritabiriye, mu rwanda n'imahanga Afurika no hanze yayo, ubu nicyo gihe ngo nongere ntaramire iwacu, aho natobeye utwondo nkahakinira iby'abana!”
Reba amashusho y'indirimbo 'Intero y'amahoro' ya Mani Martin
Nizeyimana Selemani