Mani Martin, Kayihura na Munyakazi mu baririmbye mu gitaramo cyo kwizihizwa Umunsi w’amahoro ku Isi-AMAFOTO

Imyidagaduro - 23/09/2021 1:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin, Kayihura na Munyakazi mu baririmbye mu gitaramo cyo kwizihizwa Umunsi w’amahoro ku Isi-AMAFOTO

Abahanzi umunani baririmbye mu gitaramo cyiswe “EU Peace Concert 2021 " cyo kwizihiza umunsi w’amahoro ku Isi, cyabaye tariki 21 Nzeri 2021.

Barimo Mani Martin, Mike Kayihura, Abakirigitananga Deo Munyakazi afatanyije na mushiki we Esther Niyifasha, Bill Ruzima, Samuel Kamanzi, abavuga imivugo Ingabire Gretta na Natacha Muziramakenga, Christiane Bukuru ndetse bafashijwe n’itsinda rya Symphony Band.

Iki gitaramo cyateguwe n'Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'Iburayi nka kimwe mu bikorwa bitandukanya byabereye ku Isi hagamijwe kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'amahoro.

Cyahuje abahanzi batandukanye b'Abanyarwanda bagizwe n'abakora umuziki, ubusizi n'ubundi buhanzi bukoresha cyane cyane imvugo.

Aba bahanzi bararirimbye, bavuga imivugo yubakiye ku mahoro, ubumwe, ubwiyunge, ubumuntu n’imbabazi.

Muri iki gitaramo, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko bazirikana kandi biteguye gukomeza gushyigikira ‘uruhare rw’abahanzi Nyarwanda n’urubyiruko mu guharanira amahora arambye’.

Muri iki gitaramo, Mani Martin yaririmbye indirimbo ye yise "Amani", "Icyo dupfana", "Idini y'ukuri" na "Ingirakamaro" aherutse gusohora. Uyu muhanzi yavuze ko "Ubwo twizihiza umunsi w'amahoro ndizera umuziki ugarura umucyo mu mitima yanyu."

Yabwiye INYARWANDA, ko bitagira uko bisa kuri we kwifatanya n’abatuye Isi guharanira amahoro arambye.

Ati “Ku giti cyanjye ntibigira uko bisa kuba nakoresha umuziki mu kwifuriza abatuye Isi amahoro cyane ko buriya bigoye ko abantu bishima hatari ho amahoro. Niyo mpamvu kuyasigasira bireba buri wese muri twe abagihumeka."

Munyakazi Deo, waririmbye muri iki gitaramo yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo mu bihangano byubakiye ku mahoro.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo 'Mirembe', 'Isoko dusangiye'. Ati “Ni iby'igiciro gikomeye kuri njyewe kuba naharirimbye hamwe n'inanga yanjye."

"Kuko hari ubutumwa bwinshi buhishe mu inanga abantu bakeneye kumva. Rero wari umwanya wongera gutaramana n'Abanyarwanda nyuma y'igihe kinini cyari gishize."

Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’amahoro ku Isi cyagiye kiba mu bihe bitandukanye hagatumirwa abahanzi batandukanye.

Nko mu 2015, haririmbye Ice Prince wo muri Nigeria, Dama Do Bling wo muri Mozambique, Maurice Kirya wo muri Uganda. Ali Kiba wo muri Tanzania, Wangechi [Kenya], Innoss’B [RDC] n’abandi.

Ni kimwe byari bisanzwe bihuriza hamwe imbaga y’abantu, ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda. Mani Martin yaririmbye indirimbo ze zirimo zirimo nka ‘Idini y’ukuri’, ‘Ingirakamaro’ n’izindi

Mike Kayihura avuga ko umuziki ari irembo rifunguye mu guhanira amahoro arambye ku Isi. Yaririmbye indirimbo ‘Rwanda Nziza’ yasubiyemo mu buryo bugezweho

Umuhanzi Bill Ruzima yaririmbye indirimbo zitandukanye agaragaza ubuhanga mu miririmbire
Munyakazi Deo yaririmbye indirimbo ze zigaruka ku mahoro nka ‘Isoko dusangiye’, ‘Emirembe’ n’izindi Umukiritananga
Esther Niyifasha yaririmbye muri iki gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro  Gretta Ingabire yavuze umuvugo yise “I Learned " wubakiye, ku gutanga imbabazi, amahoro arambye n’ibindi  Christiane Bukuru wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Ubumuntu "  Natacha Muziramakenga yavuze umuvugo yise “Gira utahe " uri mu rurimi rw’Igifaransa  Samuel Kamanzi yaririmbye indirimbo ‘Mbese muraho’ iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Ikinyarwanda  

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYO KWIZIHIZA UMUNSI W’AMAHORO KU ISI CYAGENZE

  ">

KANDA HANO UREBE UKO MANI MARTIN YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...