Iyi
filime, nk’uko abivuga, izaba ari uburyo bwo kwiyandikira inkuru ye ubwe, aho
nta wundi muntu uzayivugira uko abyumva.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Mani Martin yagize ati “Wagira ngo wari ubizi, filime
mbarankuru turi kuyikoraho ivuga nyine urugendo rwanjye. Kubera ko nasanze
umuntu ubwe ari we ukwiriye kwiyandikira inkuru. Iyo utanditse inkuru yawe,
abandi barayivuga uko babishaka. Nanjye nkubona uko wibona [...] Sinyitindaho
cyane, kandi itari yarangira ariko irahari.”
Uyu
muhanzi yavuze ko filime izagaruka ku myaka 25 amaze mu muziki, ariko kandi
izerekana n’ubundi buzima bwe butamenyekanye, ibintu byihariye ku buzima bwe
bwa buri munsi bitigeze bisangirwa n’abafana.
Mani
Martin yavuze ko igihe filime izajya hanze azabitangaza, ariko ko gukorera ku
gitekerezo cye ari ingenzi kugira ngo ubutumwa bw’inkuru bwe bujye hanze uko
abyifuza.
Filime
ye iri gukorwa mu gihe kandi Mani Martin ari mu rugendo rwo gushyira hanze
album ye nshya yise “Rebirth”, igizwe n’indirimbo z’amajwi n’ibihangano
biherekejwe n’ubuhamya bwe bwite.
Mani
Martin avuga ko iyi album ari nk’“ivuka ubwa kabiri,” aho avugamo uburyo
yanyuzemo ibihe bikomeye, uko yatsinzwe ariko akongera guhaguruka, agashaka
impamvu nshya yo kubaho no kuririmba.
Nk’uko
Mani Martin abisobanura, “Rebirth” ni ubuhamya bw’ihinduka ry’ubuzima bwe, uburyo
urugendo rwe mu muziki rwongerewe imbaraga nyuma y’ibibazo byagiye
bimukomeretsa.
Ni
umushinga ugaragaza ko igihe umuntu abona amahirwe yo “kuvuka ubwa kabiri,” aba
abonye impano idasanzwe yo gukomeza urugendo rwe n’ubuzima bushya.
Uyu
muhanzi yizeye ko filime ye mbarankuru izafasha abafana kumumenya biruseho,
ndetse no gusobanukirwa n’uburyo yanyuzemo urugendo rwo guhinduka, kwiyubaka no
gukomeza umuziki mu buryo bwihariye.

Mani
Martin yatangaje ko ari gukora filime mbarankuru igaruka ku buzima bwe no ku
rugendo rwe mu muziki


Album
Rebirth y’umuhanzi Mani Martin igaragaza ihinduka mu buzima bwe no mu muziki,
nk’urugendo rwo kuvuka ubwa kabiri

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANI MARTIN
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NOBLE REASON’ YA MANI MARTIN
