Mani Martin ari gukora filime mbarankuru ku buzima bwe –VIDEO

Imyidagaduro - 20/01/2026 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin ari gukora filime mbarankuru ku buzima bwe –VIDEO

Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko ari gukora filime mbarankuru izibanda ku buzima bwe bwite, urugendo rwe mu muziki, ndetse n’ibindi bintu bitamenyekanye ku buzima bwe bwa buri munsi.

Iyi filime, nk’uko abivuga, izaba ari uburyo bwo kwiyandikira inkuru ye ubwe, aho nta wundi muntu uzayivugira uko abyumva.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mani Martin yagize ati “Wagira ngo wari ubizi, filime mbarankuru turi kuyikoraho ivuga nyine urugendo rwanjye. Kubera ko nasanze umuntu ubwe ari we ukwiriye kwiyandikira inkuru. Iyo utanditse inkuru yawe, abandi barayivuga uko babishaka. Nanjye nkubona uko wibona [...] Sinyitindaho cyane, kandi itari yarangira ariko irahari.”

Uyu muhanzi yavuze ko filime izagaruka ku myaka 25 amaze mu muziki, ariko kandi izerekana n’ubundi buzima bwe butamenyekanye, ibintu byihariye ku buzima bwe bwa buri munsi bitigeze bisangirwa n’abafana.

Mani Martin yavuze ko igihe filime izajya hanze azabitangaza, ariko ko gukorera ku gitekerezo cye ari ingenzi kugira ngo ubutumwa bw’inkuru bwe bujye hanze uko abyifuza.

Filime ye iri gukorwa mu gihe kandi Mani Martin ari mu rugendo rwo gushyira hanze album ye nshya yise “Rebirth”, igizwe n’indirimbo z’amajwi n’ibihangano biherekejwe n’ubuhamya bwe bwite.

Mani Martin avuga ko iyi album ari nk’“ivuka ubwa kabiri,” aho avugamo uburyo yanyuzemo ibihe bikomeye, uko yatsinzwe ariko akongera guhaguruka, agashaka impamvu nshya yo kubaho no kuririmba.

Nk’uko Mani Martin abisobanura, “Rebirth” ni ubuhamya bw’ihinduka ry’ubuzima bwe, uburyo urugendo rwe mu muziki rwongerewe imbaraga nyuma y’ibibazo byagiye bimukomeretsa.

Ni umushinga ugaragaza ko igihe umuntu abona amahirwe yo “kuvuka ubwa kabiri,” aba abonye impano idasanzwe yo gukomeza urugendo rwe n’ubuzima bushya.

Uyu muhanzi yizeye ko filime ye mbarankuru izafasha abafana kumumenya biruseho, ndetse no gusobanukirwa n’uburyo yanyuzemo urugendo rwo guhinduka, kwiyubaka no gukomeza umuziki mu buryo bwihariye.

 

Mani Martin yatangaje ko ari gukora filime mbarankuru igaruka ku buzima bwe no ku rugendo rwe mu muziki

Filime ya Mani Martin izagaruka ku myaka 25 amaze mu muziki ndetse n’ibintu byinshi bitamenyekanye ku buzima bwe bwa buri munsi

Album Rebirth y’umuhanzi Mani Martin igaragaza ihinduka mu buzima bwe no mu muziki, nk’urugendo rwo kuvuka ubwa kabiri

Mani Martin avuga ko igihe filime izagira hanze azabitangaza ariko ko abafana bazabona inkuru ye uko ayibona

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANI MARTIN

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NOBLE REASON’ YA MANI MARTIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...