Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani

Imyidagaduro - 19/06/2026 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani

Umuhanzi nyarwanda Mani Martin yatangaje ko agiye kongera gusubira mu Buyapani mu rugendo rwihariye ruzahuza igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise ‘Rebirth’ ndetse no gusangiza ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge no kwiyubaka binyuze mu muziki.

Uyu muhanzi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yishimiye kuzasangiza abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi bo muri Miyazaki International University ubutumwa buri muri Album ye nshya.

Igitaramo cye giteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2026 muri Miyazaki International University, kizabera mu nyubako y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubusabane (International Exchange Center), kikitabirwa n’umuryango mugari w’iyi kaminuza ugizwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi babo.

Mu butumwa bwe, Mani Martin yagize ati: “Nishimiye cyane gusangiza Album ‘Rebirth’ umuryango wa Miyazaki International University.”

Miyazaki International University ni kaminuza yigenga iherereye mu Ntara ya Miyazaki mu Buyapani. Yashinzwe mu 1994 igamije gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro zo kubaha abandi, umurimo n’imibanire mpuzamahanga.

Ifite amashami y’Uburezi n’Amasomo Mpuzamahanga (International Liberal Arts), aho amasomo menshi atangirwa mu Cyongereza kugira ngo hatozwe urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukorera mu muryango mpuzamahanga.

Kuri iyi kaminuza kandi, umubare munini w’abarimu bakomoka mu bihugu bitandukanye, ibintu byayigize kimwe mu bigo byigisha bifite umwuka mpuzamahanga ukomeye mu Buyapani.

Iyi kaminuza izwi kandi mu guteza imbere ibikorwa byo gusabana no kungurana ibitekerezo hagati y’abanyeshuri b’Abayapani n’abaturuka mu bindi bihugu, ikaba iri mu bigo by’uburezi bikomeje kwagura ubufatanye mpuzamahanga no kwakira abanyeshuri baturutse hirya no hino ku Isi.

Ubutumwa bwa ‘Rebirth’ bushingiye ku rugendo rwihariye rw’ubuzima bwe

Album ‘Rebirth’ ni umushinga Mani Martin avuga ko ushingiye ku rugendo rwimbitse rwamuranze mu myaka ishize. Ni urugendo rwamuvanye mu buzima bwo guhora ari mu ruhame no mu bikorwa byinshi, agafata umwanya wo kwisubiraho, gukira ibikomere byo mu bwana no kongera kwiyubaka mu mutima no mu bitekerezo.

Uyu muhanzi agaragaza ko iyi album ivuga ku gukira ibikomere, kwisobanukirwa, kongera kwiyakira no gushaka amahoro yo mu mutima, ibintu avuga ko byahinduye ubuzima bwe mu buryo bukomeye.

Mu ntangiriro z’urugendo rwe rw’umuziki, Mani Martin yahawe inkunga n’abayobozi b’iyobokamana batandukanye barimo Rev. Antoine Rutayisire wamufashije cyane akiri umwana utangiye kuririmba.

Nyuma y’imyaka myinshi bongeye guhura, amusigira inama n’ubutumwa byamufashije gusobanukirwa ko kugira ubuzima bwuzuye bisaba kubanza kureba imbere muri wowe no kurekura imitwaro idakenewe.

Yakuye amasomo menshi mu rugendo rw’ubuzima bwe

Uretse umuziki, Mani Martin yagiye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere abantu no kubaka amahoro.

Yabaye umwe mu bitabiriye gahunda ya Dalai Lama Fellowship muri Kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize uburyo umuntu ashobora gukorera abandi akoresheje umutima, ubushishozi n’indangagaciro z’ubumuntu.

Yanabaye umushakashatsi wungirije mu mushinga wa Japan International Cooperation Agency (JICA) ku burezi n’imikurire y’abana bato mu Rwanda. Uwo mushinga wamuhuje cyane n’ubuzima bw’abaturage bo mu byaro ndetse n’inkuru z’ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda.

Nyuma yaho yagize uruhare no muri gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi ya Imbuto Foundation, aho yongeye guhura n’abahanzi batandukanye ndetse ibikorwa bye byongera gufata indi ntera.

Impanuka yegereye urupfu yahinduye ubuzima bwe

Mani Martin avuga ko kimwe mu byamuhinduye cyane ari impanuka ikomeye yatewe n’imvura nyinshi, yamugejeje hafi y’urupfu.

Nyuma y’icyo gihe yatangiye kureba ubuzima mu buryo bushya, asobanukirwa ko umuntu afite uyu munsi gusa, bityo agahitamo gukoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bufasha abandi no kubaka Isi nziza kurushaho.

Ni ubutumwa bwumvikana cyane muri Album ‘Rebirth’, aho agaruka ku gukira ibikomere, kongera kwiyubaka no gushaka amahoro yo mu mutima.

Umuhanzi wamamaye kubera ubutumwa bw’amahoro

Mani Martin amaze imyaka myinshi azenguruka Isi ataramira abantu mu bitaramo n’amahuriro mpuzamahanga atandukanye.

Yaririmbye mu birori bikomeye birimo Amani Festival muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sauti za Busara muri Zanzibar, Bayimba Festival muri Uganda ndetse na Freedom Celebration muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanakoze ibitaramo mu nama n’amahuriro mpuzamahanga arimo ibikorwa bijyanye n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), World Economic Forum (WEF), Transform Africa, inama mpuzamahanga zo gukumira Jenoside ndetse n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu mwaka wa 2013 yatoranyijwe mu bahanzi 10 ba mbere bahataniraga igihembo cya Prix Découvertes RFI, kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki nyafurika.

Yakoreye kandi indirimbo hamwe n’abahanzi bazwi muri Afurika barimo Sauti Sol, Innoss’B, Soul Bang’s na Eddy Kenzo.

Azaba asubiye mu Buyapani nyuma y’uruzinduko rwa Werurwe

Uru rugendo rwa Nyakanga 2026 ruje rukurikira urundi Mani Martin yagiriye mu Buyapani muri Werurwe uyu mwaka.

Muri urwo ruzinduko, yamuritse Album ‘Rebirth’ mu bitaramo bitandukanye ndetse anasura Urwibutso rw’Amahoro rwa Hiroshima, rumwe mu hantu hasurwa cyane hibutsa amateka y’igitero cya bombe kirimbuzi yagabwe kuri uwo mujyi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Icyo gihe yari ayobowe na Professor Yoshi, inzobere mu gukemura amakimbirane yigisha muri Kaminuza ya Hiroshima.

Kongera gusubira mu Buyapani bigaragaza umubano ukomeje gukomera hagati ya Mani Martin n’iki gihugu, aho akomeje gukoresha umuziki nk’ururimi ruhuza abantu, rugatanga icyizere ndetse rugafasha abantu gukira ibikomere by’amateka n’iby’ubuzima bwa buri munsi.

Album ‘Rebirth’ ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki nk’igikorwa kirenze imyidagaduro, kikaba ubuhamya bw’uko umuziki ushobora kuba inzira yo kongera kwiyubaka, kwiyakira no guhindura ubuzima bw’abantu.


Mani Martin yatangaje ko agiye gusubira mu gihugu cy’u Buyapani aho azamurikria Album ye ‘Rebirth’

 

Mani Martin azataramira muri Miyazaki International University, Kaminuza izwi kandi mu guteza imbere ibikorwa byo gusabana no kungurana ibitekerezo hagati y’abanyeshuri b’Abayapani n’abaturuka mu bindi bihugu





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...