Mani Martin agiye gutangira ibitaramo bya ‘Live’ ashyigikiwe na Symphony Band

Imyidagaduro - 23/01/2026 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin agiye gutangira ibitaramo bya ‘Live’ ashyigikiwe na Symphony Band

Umuhanzi Mani Martin afatanyije na Symphony Band batangiye urugendo rwo gutaramira abakunzi ba ‘Live Music’, binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe “Rebirth Live Jam with Symphony Band”, bigamije gusangiza abakunzi be indirimbo zigize Album ye nshya yise ‘Rebirth’.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2026, bibere kuri Tictack, ahasanzwe hataramira Symphony Band ndetse n’abakunzi ba ‘Live Music’. Biteganyijwe ko bizakomereza no ku yandi matariki, ndetse bikazabera no mu bindi bice bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mani Martin yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bitaramo ari ugusubirana umubano wihariye n’abakunzi be, binyuze mu muziki w’imbona nkubone uhuza umuhanzi n’abamukunda mu buryo bwihariye.

Ati: “Intego ni uguhuza imbaraga n’abanyamuziki beza u Rwanda rugwije, kugira ngo twifatanyirize n’abandi kwishimira ubuzima binyuze mu muziki.”

Yakomeje avuga ko ibi bitaramo biri no mu murongo wo gukomeza kumenyekanisha Album ye ya karindwi yise ‘Rebirth’, igaragaramo ubufatanye bukomeye n’abanyamuziki batandukanye.

Ati: “Album ‘Rebirth’, bitewe n’uburyo yanagizwemo uruhare runini n’ubufatanye n’abanyamuziki batandukanye, ni nako uburyo bwo kuyimenyekanisha buteye. Binyura mu bufatanye mu bikorwa bitandukanye bijyanye nayo, ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo.”

Ibi bitaramo byitezweho kuzana umwihariko, aho abakunzi ba Mani Martin bazongera kumva indirimbo ze mu buryo bwa ‘Live’, zifite umwimerere wihariye wubakiye ku buhanga bwa Symphony Band, ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki w’imbona nkubone mu Rwanda.

Album ‘Rebirth’ ya Mani Martin ni igikorwa kigaragaza intambwe nshya mu rugendo rwe rw’umuziki, aho yibanze ku gutanga ubutumwa bw’icyizere, kwisubirana n’ubuzima, no kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bitandukanye by’ubuzima.

Iyi ‘Album’ igizwe n’indirimbo ziganjemo ‘Live sound’, zubakiye ku miririmbire isukuye n’ubuhanga bw’abanyamuziki, bigatuma ijwi n’ubutumwa byiyumvamo mu buryo bwimbitse.

Mani Martin yayishyizeho indirimbo zitandukanye zigaruka ku rukundo, ubuzima bwa buri munsi, kwihangana n’icyerekezo gishya, bikagaragaza ubundi buryo bwo gutekereza no kurema ku mpande zitandukanye z’umuhanzi.

‘Rebirth’ kandi ni Album ya karindwi ya Mani Martin, ikaba yarakozwe ku bufatanye n’abanyamuziki batandukanye, ibintu avuga ko byatumye yinjira mu ishusho nshya y’umuziki ushingiye ku bufatanye no gusangiza ubumenyi.

Uyu muhanzi asobanura ko izina ‘Rebirth’ ryaturutse ku gitekerezo cyo kongera kwivugurura mu muziki no mu buzima, aho yumva ari intangiriro nshya iranga icyiciro gishya mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

Mani Martin yatangiye urugendo rushya rwo kwegera abakunzi ba ‘Live Music’, aho afatanyije na Symphony Band mu bitaramo bya “Rebirth Live Jam”, agamije gusangiza abamukunda indirimbo ziri kuri Album ye nshya Rebirth 

“Rebirth” si Album gusa, ni intangiriro nshya, Mani Martin yiteguye kuyigeza ku bakunzi be binyuze mu bitaramo bya ‘Live’ ashyigikiwe na Symphony Band, mu rugendo rwo gusubirana umubano wihariye n’abamukunda

Mani Martin agiye gusubira ku rubyiniro mu buryo bwihariye, ahuza ubuhanga bwe n’ubw’abanyamuziki ba Symphony Band, mu bitaramo bigamije kwishimira ubuzima no kumenyekanisha Album ye ya karindwi Rebirth


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NOBLE REASON’ IRI MU ZIGIZE ALBUM YA MANI MARTIN

KANDA HANO UREBE IKIGANIROTWAGIRANYE NA MANI MARTIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...