Manchester United yemeje ahazubakwa Stade nshya y'abafana 100,000 izasimbura Old Trafford

Imikino - 09/07/2026 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Manchester United yemeje ahazubakwa Stade nshya y'abafana 100,000 izasimbura Old Trafford

Ikipe ya Manchester United yatangaje ku mugaragaro aho izubaka stade yayo nshya izajya yakira abafana 100,000, ikazaba isimbuye Old Trafford imaze imyaka irenga ijana ariyo yakira imikino yayo.

Iyi stade nshya izubakwa ku butaka bungana na hegitari zisaga 10 (25 acres) iyi kipe iherutse kugura, buherereye muri metero 350 mu majyaruguru y'iburengerazuba bwa Old Trafford. Aho hantu hari hagati y'imihanda ya Wharfside Way, Europa Way na John Gilbert Way.

Ibi byatangajwe mu nama yamuritse umushinga mugari wo kuvugurura agace ka Trafford Wharfside, aho Manchester United yanemeje ko ari ho hazubakwa iyi stade y'icyitegererezo.

Uyu mushinga wahinduye gahunda yari yatangajwe mbere, kuko mu mwaka ushize hari hateganyijwe ko stade nshya izubakwa ku butaka bwari ubwa sosiyete ya Freightliner, ariko icyo kigo cyasabaga amafaranga agera kuri miliyoni 400 z'Amapawundi, mu gihe Manchester United yifuzaga kuhagura kuri miliyoni 50 z'Amapawundi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umushinga wa stade nshya muri Manchester United, Collette Roche, yavuze ko guhitamo ubu butaka bizafasha iyi kipe gukomeza kubungabunga amateka yayo ndetse n'umuco abafana bayo basanzwe bamenyereye ku munsi w'imikino.

Yagize ati: "Uyu ni umwanya udasanzwe wo kubaka stade iri ku rwego rw'isi, izaba iri mu gace kazahinduka icyitegererezo muri Trafford ndetse no muri Greater Manchester. Tuzakomeza gukorana n'abafana kugira ngo iyi stade ibe iyubatswe hubahirijwe ibitekerezo byabo."

Yakomeje avuga ko aho iyi stade izubakwa hari ikirere cyiza cyo gushyigikira ikipe ndetse hakaba horohereza abantu bose kugera kuri stade biri mu byo bazashyira imbere.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza gusa ahazubakwa iyi stade, ariko igishushanyo nyacyo cyayo ntikiratangazwa. Manchester United yavuze ko igiye gutangira icyiciro cyo gukora igishushanyo cya nyuma, kizakorwa nyuma yo kugisha inama abafana n'abafatanyabikorwa bayo.

Kugeza ubu kandi, ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangaje ko butarafata umwanzuro ku hazaza h'inyubako ya Old Trafford nyuma yo kuzura stade nshya.

Perezida w'Ikigo gishinzwe umushinga wo kuvugurura agace ka Old Trafford, Lord Sebastian Coe, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye izafasha ako gace gutera imbere mu bijyanye na siporo, imyidagaduro, ubucuruzi ndetse n'imiturire.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...