Bruno Fernandes na Mason Mount nibo binjije
ibitego bya United, mu gihe Bryan Mbeumo yakinnye umukino we wa mbere kuva yava
muri Brentford.
Kunganya byatumye
ikipe ya Ruben Amorim irangiza ku mwanya wa mbere mu mu irushanwa rya Summer Series, nyuma y’uko yari yatsinze West
Ham na Bournemouth, bituma ihabwa igikombe ishimirwa urugendo rwiza yagize muri
Amerika.
Ubu United yahise
yerekeza kwitegura umukino uzayihuza na Fiorentina ku wa Gatandatu utaha kuri
Old Trafford, mu irushanwa rya Snapdragon Cup, ari nawo mukino usoza imyiteguro
ya Premier League izatangira ku wa 17 Kanama, aho izacakirana na Arsenal.
Ruben Amorim yafashe
umwanzuro wo gutangiza Bryan Mbeumo mu kibuga, amuha iminota ye ya mbere
nk’umukinnyi mushya wa United.
Uyu mukinnyi akina mu mwanya wa nimero 10 hamwe na Fernandes, mu gihe undi mukinnyi mushya, Matheus Cunha, ari we wari imbere mu busatirizi bw’iyi kipe.