Manchester United yegukanye FA Cup nyuma yo gutsinda mu buryo bugoranye Chrystal Palace ibitego 2-1 mu minota 120 dore ko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Byasaga n’aho Manchester United igiye kumara umwaka wa gatatu idatwaye igikombe na kimwe nyuma y’aho Jason Puncheon wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiraga Chrystal Palace igitego ku munota wa 78 w’umukino.
Jason Puncheon na bagenzi be bishimiye igitego bizeraga ko kibahesha gutwara FA Cup
Iki gitego cyaje kwishyurwa ku kazi kakozwe na Wayne Rooney wacenze abakinnyi ba Chrystal Palace agatanga umupira kwa Marouane Fellaini na we akawuha Juan Mata wahise atsinda igitego cyatumye iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe maze hakongerwaho iminota 30 y’inyongera (Extra Time).
Juan Mata yishimira igitego yishyuriye Manchester United
Ku munota wa 105, myugariro wa Manchester United Chris Smalling yeretswe ikarita nyuma y’indi y’umuhondo yari yahawe mbere asohoka mu kibuga bituma Manchester United itangira gukina ari abakinnyi 10.
Igitego cy’intsinzi cya Manchester United cyabonetse ku munota wa 111 gitsinzwe na Jesse Lingard na winjiye mu mukino asimbuye byatumye umukino usozwa Manchester United ifite ibitego bibiri kuri kimwe bigatuma ihabwa igikombe cya FA yari itwaye ku nshuro ya 12.
Jesse Lingard yishimiye bidasanzwe igitego yatsinze mu minota y'inyongera
Igikombe cya FA ikipe ya Manchester United yatwaye ni cyo cya mbere itwaye nyuma y’aho uwahoze ayitoza akanayihesha ibikombe byinshi Sir Alex Ferguson asezereye akareka akazi k’ubutoza nyuma agasimburwa na David Moyes wiruakanwe atamaze umwaka.
Abakinnyi n'abatoza ba Manchester United bishimiye cyane gutwara igikombe cya mbere nyuma y'isezera rya Alex Ferguson mu mwaka wa 2013
Igikombe cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA Cup) cyiyongereye ku bikombe byinshi ,Luis Van Gaal, wahawe akazi ko gutoza Manchester United yitezweho kuyigeza kuri byinshi, yatwaye mu yandi makipe yaciyemo ndetse kikaba gishobora gutuma asa n’aho asezera adasebye cyane nyuma yo kutabasha kugeza Manchester United mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi.
Luis Van Gaal yatwaye igikombe muri shampiyona ya kane, ikintu avuga ko kitakozwe n'abatoza benshi
Hari amakuru avuga ko umukino Manchester United yatsinzemo Chrystal Palace waba ari wo wa nyuma umuholande Luis Van Gaal atoje kuko bivugwa ko Manchester United yaba igiye kumusimbuza Jose Mourinho.
FA Cup ni ryo rushanwa ry’umupira w’amaguru ryabayeho mbere y’andi yose dore ko ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1871-1872 mu gihugu cy’u Bwongereza. Manchester United na Arsenal ni zo kipe zimaze kuritwara inshuro nyinshi kurusha izindi dore ko zaritsindiye inshuro 12 buri imwe.
Manchester United yatwaye igikombe cya FA Cup ku nshuro ya 12, icya mbere kuri Wayne Rooney na Michael Carrick