Manchester United yatangiye ibiganiro na Paris Saint-Germain ku bijyanye na Gianluigi Donnarumma

Imikino - 31/07/2025 7:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Manchester United yatangiye ibiganiro na Paris Saint-Germain ku bijyanye na Gianluigi Donnarumma

Ikipe ya Manchester United ishobora kongera umukinnyi mushya ku mwanya w’umuzamu muri iri soko ry’igura n’igurisha rikomeje aho ishaka umutaliyani Gianluigi Donnarumma.

Uyu mwaka w’imikino "The Red Devils" baguze abakinnyi barimo Matheus Cunha na Bryan Mbeumo bazafasha kongerera ubukana igice cy’ubusatirizi.

Ubu, biravugwa ko bashobora kongeramo umuzamu aho amakuru aturuka kuri Sports Zone avuga ko Manchester United yamaze kuvugana na Paris Saint-Germain ku bijyanye no gushaka Gianluigi Donnarumma.

Uyu muzamu w’imyaka 26 ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye, kandi birasa nk’aho bidashoboka ko azongera kuyashyiraho umukono. PSG nayo iri hafi gusinyisha Lucas Chevalier wa Lille kugira ngo abe umusimbura we.

Chelsea na Manchester City zamaze kubaza kuri Donnarumma, mu gihe Al-Ittihad na Galatasaray zamaze kumushyikiriza icyifuzo kirimo umushahara munini wa miliyoni 20 z’amayero (£17.2m) ku mwaka.

Donnarumma wamenyekanye muri AC Milan, yamaze kwigaragaza nk’umwe mu bazamu beza ku isi. Yagabanyije amakosa ya hato na hato kandi yagize uruhare runini mu gutuma PSG igera ku ntsinzi mu mikino ya UEFA Champions League ishize.

Birashoboka ko yifuza indi ntambwe atari mu Bufaransa, kandi kwerekeza muri Premier League bishobora kumutera amatsiko. Manchester United nayo ishobora kugerageza kumusinyisha mu gihe Andre Onana yaba avuyemo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...