Uyu mwaka w’imikino "The Red Devils" baguze abakinnyi barimo
Matheus Cunha na Bryan Mbeumo bazafasha kongerera ubukana igice
cy’ubusatirizi.
Ubu, biravugwa ko bashobora kongeramo umuzamu aho amakuru aturuka kuri
Sports Zone avuga ko Manchester United yamaze kuvugana na Paris Saint-Germain
ku bijyanye no gushaka Gianluigi Donnarumma.
Uyu muzamu w’imyaka 26 ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye, kandi
birasa nk’aho bidashoboka ko azongera kuyashyiraho umukono. PSG nayo iri hafi
gusinyisha Lucas Chevalier wa Lille kugira ngo abe umusimbura we.
Chelsea na Manchester City zamaze kubaza kuri Donnarumma, mu gihe
Al-Ittihad na Galatasaray zamaze kumushyikiriza icyifuzo kirimo umushahara
munini wa miliyoni 20 z’amayero (£17.2m) ku mwaka.
Donnarumma wamenyekanye muri AC Milan, yamaze kwigaragaza nk’umwe mu
bazamu beza ku isi. Yagabanyije amakosa ya hato na hato kandi yagize uruhare
runini mu gutuma PSG igera ku ntsinzi mu mikino ya UEFA Champions League
ishize.
Birashoboka ko yifuza indi ntambwe atari mu Bufaransa, kandi kwerekeza
muri Premier League bishobora kumutera amatsiko. Manchester United nayo
ishobora kugerageza kumusinyisha mu gihe Andre Onana yaba avuyemo.