Manchester United yatangiye gushaka umusimbura wa Micheal Carrick

Imikino - 22/10/2026 3:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Manchester United yatangiye gushaka umusimbura wa Micheal Carrick

Ikipe ya Manchester United yatangiye kureba abatoza bashobora gusimbura Michael Carrick, mu gihe uyu mutoza ategerejweho kuyobora umukino iyi kipe izahuramo na Bournemouth ku Cyumweru, nubwo aheruka gutsindwa na Como ibitego 4-1 muri UEFA Champions League.

Amakuru yatangajwe BBC Sport avuga ko Carrick akomeje akazi ke nk’ibisanzwe, kandi ko ataramenyeshwa ko hari impinduka zishobora gukorwa mu gihe cya vuba. Icyakora, ejo hazaza he muri Manchester United haracyari mu rujijo nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe imaze iminsi igaragaza.

Abatoza batatu, barimo Eddie Howe wahoze atoza Newcastle United, Antonio Conte wahoze muri Chelsea na Julian Nagelsmann wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Budage, ni bamwe mu bashobora guhatanira uyu mwanya, mu gihe amakuru avuga ko bashobora kuba bashishikajwe no gutoza Manchester United.

Howe, umaze igihe adafite ikipe atoza kuva yatandukana na Newcastle mu mpeshyi ishize, bivugwa ko yakwemera gusubira mu kazi k’ubutoza aramutse ahawe amahirwe yo kuyobora Manchester United. Conte na Nagelsmann na bo bari mu batoza bashobora kwitabazwa.

Abandi batoza bashimwa n’abayobozi bakuru ba Manchester United ni Unai Emery wa Aston Villa na Fabian Hürzeler wa Brighton, ariko kubakura mu makipe yabo byaba bigoye.


Carrick aracyafite abamushyigikiye

Nubwo Manchester United yatangiye kureba abandi batoza, bamwe mu bayobozi b’iyi kipe babona ko guhindura abatoza kenshi mu myaka ishize bitabashije kuyisubiza ku rwego rwiza. Ibi bituma hari abatekereza ko Carrick atari we wenyine ugomba kubiryozwa, ahubwo ko n’abakinnyi ubwabo bafite uruhare mu bibazo by’iyi kipe.

Hari kandi abona ko Carrick akwiriye guhabwa igihe cyo gukosora amakosa, bashingiye ku musaruro mwiza yagezeho ubwo yari umutoza w’agateganyo. Mu mikino 17 yayoboye muri urwo rwego, yatsinzemo 12, anafasha Manchester United kubona itike yo gukina UEFA Champions League nyuma y’imyaka ibiri itayigaragaramo.

Ibyo byatumye ashyirwa ku mwanya w’umutoza mukuru muri Gicurasi 2026, nubwo icyo gihe hari abatarumvaga neza icyo cyemezo.

Icyakora, umusaruro mubi w’iyi kipe muri iy’iminsi umaze gushyira igitutu gikomeye kuri Carrick. Manchester United imaze gutsinda imikino ibiri gusa mu 11 iheruka gukina, ikaba imaze imikino irindwi idatsinda.

Ni umusaruro mubi cyane kuri iyi kipe, kuko ari wo mubi kurusha indi yagize kuva muri sezo ya 2015/16, ubwo yari imaze imikino umunani idatsinda, bikaba byarashyize umutoza Louis van Gaal hafi yo kwirukanwa.


Abakinnyi na bo bashyizwe mu majwi

Ibibazo bya Manchester United ntibigarukira ku musaruro mubi gusa. Iyi kipe yanagaragaje intege nke mu busatirizi, mu gihe imvune n’abakinnyi batageze ku rwego rwari rubateganyijweho.

Mu mikino yose imaze gukina muri iyi sezo, Manchester United yabashije kutinjizwa igitego mu mukino umwe gusa, ibintu bigaragaza ibibazo ifite mu bwugarizi.

Hari abayobozi b’iyi kipe babona ko abakinnyi bagomba kwemera uruhare rwabo muri ibi bibazo, nubwo uburyo ikipe yaguzemo abakinnyi na bwo bwibazwa.

By’umwihariko, hari abibaza impamvu mu mpeshyi ishize bashyize imbaraga mu gushaka abakinnyi bo hagati mu kibuga, aho kongerera Benjamin Šeško abakinnyi bamufasha mu busatirizi cyangwa gushaka undi mukinnyi uhatana n’uwugarira ku ruhande rw’ibumoso.

Ibi byiyongeraho amagambo akomeye amaze iminsi yumvikana mu ikipe.

Kapiteni Bruno Fernandes aherutse kunenga amayeri ya Carrick nyuma yo gutsindwa na Como ibitego 4-1, mu gihe myugariro Lisandro Martínez na we yanenze uburyo ikipe ishaka abakinnyi bashya.

Byongeye kandi, uwahoze atoza Manchester United, Erik ten Hag, aherutse kuvuga ko hari “amasezerano atubahirizwa” (broken promises) ndetse n’“umuco wangiritse” (toxic culture) muri iyi kipe, mu kiganiro yagiranye na The Athletic.

Aya magambo yose yatumye havuka ibibazo ku miyoborere, imyitwarire n’icyerekezo Manchester United ifite mu gihe kiri imbere.


Ese Carrick azatoza umukino wa Bournemouth?

Manchester United iracyatekereza ku kwemeza gahunda y’ikiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe ku wa Gatanu, aho Carrick agomba kuvuga ku mukino wa shampiyona izahuramo na Bournemouth ku Cyumweru.

Abakinnyi bahawe ikiruhuko cy’umunsi wose wo ku wa Kane, mu gihe ubuyobozi bugomba gufata icyemezo ku cyerekezo cy’ikipe.

Guhindura umutoza mbere y’umukino wa Bournemouth na byo ntibyaba byoroshye, nubwo ubuyobozi bwaba bumaze gufata icyo cyemezo. Ibi biterwa n’uko igihe gisigaye ari gito, kandi ikipe ikeneye gutegura umukino ukomeye.

Manchester United ifite kandi igihe cyo kwisuzuma nyuma y’umukino wa Bournemouth, uzaba ku Cyumweru. Ibyo bishobora guha ubuyobozi umwanya wo gusuzuma uko ibintu bihagaze no gufata icyemezo ku hazaza ha Carrick.

Bournemouth yo iherutse kubona intsinzi yayo ya mbere muri Premier League iyobowe n’umutoza mushya Marco Rose. Mu mukino yaherukaga gukinira kuri Old Trafford muri shampiyona ishize, amakipe yombi yanganyije ibitego 4-4. Mu gihe Bournemouth yari yaratsinze Manchester United ibitego 3-0 mu mikino ibiri yari yabanje kuyisuramo.

Ibi bishyira Carrick mu bihe bikomeye, kuko gutsindwa na Bournemouth bishobora kongera igitutu kimuriho.

Nubwo kugeza ubu ataramenyeshwa ko agiye gusezererwa, Manchester United yamaze gutangira kureba abandi batoza bashobora kumusimbura. Ikitaramenyekana ni igihe ubuyobozi buzafatira icyemezo n’uwaba uzahabwa amahirwe yo kuyobora iyi kipe.

Kuri ubu, ikigaragara ni uko Manchester United yongeye kwinjira mu bihe by’ukudashikama, aho ejo hazaza h’umutoza wayo n’icyerekezo cy’ikipe bikomeje kuba urujijo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...