Manchester United yatangaje ko yinjije miliyoni 677.6 z’ama pound
mu mwaka w’imari wa 2026, amafaranga yiyongereyeho ugereranyije na miliyoni 666.5 yari
yinjiye mu 2025.
Nubwo iyi kipe yageze kuri ayo mafaranga menshi, imibare mishya igaragaza ko
yasoje umwaka ifite igihombo mbere yo kwishyura imisoro kingana na miliyari 65
z’amanyarwanda, kivuye kuri miliyoni 33 mu mwaka wari wabanje.
Ku rundi ruhande, Manchester United yabonye inyungu mu bikorwa byayo
zibarirwa kuri miliyoni 22.6 z’ama pound, nyuma y’uko mu mwaka wabanje yari
yagize igihombo cya miliyoni £18.4.
Iyi kipe ivuga ko iri zamuka ryatewe ahanini no kugabanya ibiciro
by’imikorere ndetse n’umubare w’abakozi, hamwe n’umusaruro mwiza yagezeho muri
Premier League.
Mu mwaka ushize w’imikino, United yasoje Premier League iri ku mwanya wa
gatatu, nyuma yo kuzamura umusaruro wayo mu gice cya kabiri cya shampiyona ubwo
Michael Carrick yari umutoza w’agateganyo, aho yatsinze imikino 11 muri 16
yakinnye, bituma United iva ku mwanya wa 15 yari yarasojeho umwaka wabanje
iyobowe na Ruben Amorim.
Manchester United kandi yatangaje ko yamaze kubona ubutaka bukenewe kugira
ngo hubakwe Stade nshya izajya yakira abantu 100,000 Uyu mushinga wari
waratangajwe mbere, aho United ishaka kubaka stade nshya aho gukomeza
kuvugurura Old Trafford.
Umuyobozi Mukuru wa Manchester United, Omar Berrada, yavuze ko
amafaranga iyi kipe yinjije agaragaza imbaraga zayo mu bucuruzi ndetse
n’ubwamamare ikomeje kugira ku rwego mpuzamahanga.
