Manchester City yegukane igikombe cya Kane mu mwaka umwe

Imikino - 17/08/2023 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Manchester City yegukane igikombe cya Kane mu mwaka umwe

Kuri uyu wa Gatatu amakipe yatwaye ibikombe biruta ibindi ku mugabane w'Uburayi, yahuriye ku mikino wa nyuma wa UEFA Super Cup. Ayo Ni Manchester City yatwaye UEFA Champions League na FC Sevilla yatwaye Europa League.

Abakinnyi babanje mu Kibuga ku ruhande rwa Manchester City Ni Ederson Moraes, Kayle Walker, Manuel Akanji, Nathan Ake, Josco Givardiol, Ridri Hernandez Kaskante, Matteo Covacic, Cole Parmer, Phil Foden, Jack Grealish na Erling Haaland.

Ku ruhande rwa FC Sevilla abakinnyi babanje mu Kibuga ni Yasin Bono, Marcos Acuna, Nemanja Gudelj, Loic Bade, Jesus Navas, Joan Jordan, Ivan Raktic, Lucas Ocampos, Oliver Torres, Eric Lamera na Youssefu En-Neysri.

Ni umukino watangiye Manchester City isatira izamu rya FC Sevilla gusa ba myugaruro bayo n'umuzamu Yasin Bono baba ibamba. FC Sevilla yacungiraga ku mipira yambuye Manchester City ikazamukana imbaraga nyinshi ikajya guteza ibibazo mu izamu rya Ederson Moraes wa Manchester City.

FC Sevilla itari yigeze itanga icyizere cyo kubona igitego, abasore bayo ku munota wa wa 25 bazamukanye umupira mwiza, ubwo bawuhinduye mu izamu basanze Youssefu En-Neysri ahagaze neza maze atera umutwe atsindira FC Sevilla ibitego cya Mbere. 

Manchester City nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere yahise yotsa igitutu FC Sevilla maze abasore bayo Bose bafata umwanzuro wo kuryama mu izamu. 

Igice cya Mbere cyarangiye FC Sevilla ifite igitego kimwe ku busa bwa Manchester City, ibi byatumye umutoza Pep Guardiola ajya mu kiruhuko yiteguye kugarukana andi mayeri yo kumenera mu bwugarizi bwa Sevilla bwari buhagaze neza.

Mu gice cya Kabiri Manchester City yagumeye kwataka izamu rya Sevilla nk'uko byari bisanzwe nta mpuhwe umuzamu Yasin Bono yari afite, imipira yayikuragamo. Na FC Sevilla yagerageje gushaka igitego cya Kabiri cy'umutekano maze Ederson Moraes Santana nawe agaragaza ko ari umuzamu ukomeye.

Ku munota wa 63 Ridri Hernandez Kaskante yazamuye umupira ku mwana ukiri muto Cole Parmer maze akozaho umutwe umuzamu wa Sevilla Yasin Bono abura aho umupira unyuze. Amakipe yombi aba anganyije igitego kimwe kuri kimwe. 

Abataka ba Manchester City barimo Erling Haaland, Phil Foden, Jack Grealish bakomeje gushaka igitego mu izamu rya Sevilla biranga biba iby'ubusa. Pep Guardiola yahisemo gusimbuza  Cole Parmer watsinze igitego ashyiramo Julian Alvarez ngo arebe ko hari icyo yahindura ariko biranga.

Abasore ba FC Sevilla barimo ba Eric Lamera, Jesus Navas na Ivan Raktic nabo bakomeje guteza umutekano muke kuri Manchester City birangira nabo byanze. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma yo kugwa miswi hiyambajwe Penaliti. Manchester City ntabwo yari yizeye ko iza kuziboneza mu izamu rya Yasin Bono wazikuyemo kakahava mu gikombe cy'isi cyabereye muri Quatar.

Muri Penaliti, Manchester City yateye neza Penaliti zayo eshanu. Zinjijwe na Erling Haaland, Julian Alvarez, Matteo Covacic, Jack Grealish na Kayle Walker. FC Sevilla yarase Penaliti ya Gatanu yatewe na Gudelj. Ni mugihe Penaliti Enye zari zatewe neza na Lucas Ocampos, Mir, Ivan Raktic na Montiel.

Manchester City yahise yegukana igikombe cya Kane nyuma ya English Premier League, FA Cup na  UEFA Champions League.

Mbere y'uyu mukino, Rodri Hernandez Kaskante yari yasezeranyije abakunzi ba Manchester City ko abakinnyi baza gukora iyo bwabaga bakayihesha igikombe cya Kane muri uyu mwaka.


Cole Palmer niwe wishyuriye Manchester City igitego ku mukino wa nyuma wa UEFA Super Cup


Erling Haaland yabuze aho amenera mu bwugarizi bwa FC Sevilla





Manchester City yegukane igikombe cya Kane nyuma ya UEFA Champions League, FA Cup na English Premier League


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...