Mu mikino ya Premier League yo ku munsi wa 13, ikipe ya Manchester City yatsinze Fulham bigoranye. Nk'ibisanzwe Manchester City ni yo yatangiye umukino iyoboye maze ku monota wa 6 gusa umukinnyi wa Fulham witwa Pererira ahita ahabwa ikarita y'umuhondo bitewe n'ikosa rikomeye yarakoze.
Ku munota wa 16 Manchester City yahise itsinda igitego gitsinzwe na Julian Alvarez ku mupira yari ahawe na Gundagon.
Alvarez watsinze igitego cya mbere
Manchester City n'ubundi yakomeje kuyobora umukino nyuma yo gutsinda igitego kuko ku munota wa 24 Stones yatsinze igitego ariko cy'ikangwa kubera ko yari yarariye.
Fulham kumunota 25 yirukankanye umupira binyuze ku mukinnyi wabo witwa Hary Wlson maze yinjira mu rubuga rw'amahina bituma Cancelo amukoreraho ikosa amusunitse bihita bivamo Penariti ndetse n'ikarita itukura kuri Cancelo.
Ubwo Cancelo yahabwaga umutuku
Andreas Pereira yahise abyaza amahirwe umusaruro atsinda iyo Penariti bihita biba 1-1. Nyuma y'uko Manicity ihawe umutuku yahise ihundura uburyo bw'imikinire maze Rodri ajya gukina inyuma ariko hagati, Manicity ntiyacitse intege yakomeje kwataka ariko igice cya mbere kirangira bakinganya.
Mu gice cya kabiri, abasore ba Pep Guardiola binjiranye imbaraga nyinshi mu kibuga bashaka gutsinda mu minota ya mbere ariko biranga. Ku munota wa 63 habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Manicity maze Grealish avamo hinjiramo Forden na Alvarez avamo hinjiramo Haaland.
Umukino watangiye guhindura isura kuko Manicity yahise itangira kwataka cyane ndetse Haaland ku munota wa 75 yatsinze igitego kirangwa kubera ko yari yaraririye ariko na Fulham yanyuzagamo ikirukankana umupira, gusa yagera imbere y'izamu rya Manicity ikaninirwa.
Igitego Haaland yatsinze cyikangwa
Iminota 90 yarangiye ari 0-0 maze umusifuzi yongeraho iminota 5 y'inyongera bituma Kevin De Bruyne ku munota wa 93 akorerwaho Penariti, Haaland ahita ayinjiza. Ibi byatumye Manchester City itsinda ariko bigoranye.
Kugeza ubu Manicity ni iya mbere n'amanota 32 kuko irusha inota 1 Arsenal izakina ejo naho Fulham ni iya 8 n'amanota 19.
Haaland watsinze avuye mu mvune
