“Mana yanjye abahungu banjye ni beza!" Kim Kardashian yasangije abafana ubuzima bw’abahungu be

Imyidagaduro - 15/08/2021 10:52 AM
Share:
“Mana yanjye abahungu banjye ni beza!" Kim Kardashian yasangije abafana ubuzima bw’abahungu be

Kim Karshian yasangije abafana be ubuzima bw’abahungu be babiri yabyaranye na Kanye West baherutse gutandukana aribo Saint w’imyaka 5 n’igice na Psalm w’imyaka 2.

Kim Kardashian w’imyaka 40, yashyize hanze amafoto agaragaza ubuzima bw’abahungu be babiri Psalm w’imyaka ibiri na Saint w’imyaka 5 n’igice buri umwe yita k’uwundi aho babana.

Mu ifoto ya mbere bagaragara bambaye imyenda yo kurarana bicaranye ku buriri n’ibitwenge byinshi. Psalm areba ku ruhande, mu yindi foto bose baba bareba muri Camera.

Kardashian yongeraho ati: “Amasaha yo kuryama n’abahungu banjye."  Akomeza agira ati: “Ibihe byiza hagati y’abavandimwe, Mana yanjye abahungu banjye ni beza."Abahungu ba Kardashian mu masaha yo kujya kuryama Psalm bucura bwe areba ku ruhande, Saint yasetse areba nyina wabafataga agafoto.

Kardashian na Kanye wari umugabo we, bakaba barabyaranye abandi bana b’abakobwa babiri, North ari nawe mfura w’imyaka 8 na Chicago w’imyaka 3 n’igice. Aya mafoto y’abana, Kardashian  yayashyize hanze nyuma y’ibirori yayoboye bya filimi ye bya Paw Patrol.

Abinyujije muri Instagram Story yasangije abantu uburyo byari byifashe muri ibyo birori byo kumurika filimi. Mbere yo gutangira kwa filimi, Karadashian ahagarara imbere y’abantu akabagezaho imbwirwaruhame, agatanga ijambo kubaba bitabiriye barimo Kloe Kardashian, Kourtney Kardashian, True Thompson n’umukobwa wabo Rob Kardashian, Dream n’abandi banyamuryango n’inshuti baba bitabiriye.

Kardashian yagize ati: “Ndashaka guha ikaze buri muntu muri Paw Patrol: The Movie, ntewe ishema no gusangira ibi byishimo n’abana banjye, babyara banjye n’inshuti zanjye muri filimi yanjye ya mbere, birandenze."Kardashian asomana n'umuhungu we Saint ubwo bari kumwe nawe mu myitozo muri gym


Mu kwezi kandi gushize, Kardashian yasangije andi mafoto abamukurikira y’abahungu  be bari kumwe nawe mu myitozo ngororamubiri mu mafoto agera kuri 3. Bucura bwe Psalm agaragara amwicaye ku bibero naho Saint afite telefone nini mu ntoki ‘Tablet’ nyina akabahobera, akabasoma mu rukundo rw’umubyeyi, akongeraho ati:: “Abashyitsi batoya muri muri gym uyu munsi."Kim Kardashian mu kwezi gushize ubwo yagiraga abashyitsi bato muri gym abahungu be Saint na PsalmAmasaha yo kuryama ya Psalm na Saint mu byishimo byinshi by'abana kandi bya kivandimwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...