Mana murinde akurire mu bwenge, mu rukundo no mu mbaraga: Isengesho rya Alicia kuri Germaine

Imyidagaduro - 18/12/2025 9:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Mana murinde akurire mu bwenge, mu rukundo no mu mbaraga: Isengesho rya Alicia kuri Germaine

Alicia Ufitimana uririmbana na murumuna we Germaine Ufitimana bahuriye mu itsinda rya Alicia and Germaine, yamwifurije gukurira mu bwenge butangwa n'Imana, ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.

"Mana nkunda, ndagushimiye ku bwa murumuna wanjye. Murinde mu nzira zose anyuramo, uburinzi bwawe bumubeho, wuzuze iminsi ye ibyishimo, uyobore intambwe ze, urinde umutima we, kandi umugisha wawe umukurikirane aho azajya hose. Akurire mu bwenge, mu rukundo no mu mbaraga. Amen."

Ni isengesho rya Alicia kuri Germaine wizihije isabukuru y'amavuko kuri uyu Kane tariki ya 18 Ukuboza. Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, mu kwifuriza murumuna we isabukuru y'amavuko. Yabuherekesheje indirimbo "Doing of the Lord" ya Moses Bliss igaruka ku mirimo ihambaye y'Uwiteka.

Aba bakobwa bavukana, bahuriye mu itsinda Alicia and Germaine bakaba bari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya "Ibendera" iri mu njyana y'Amapiano. Ni indirimbo izaza ikurikira izindi zitandukanye bamaze gukora zirimo: "Uriyo" imaze kurebwa kurusha izindi, "Ndahiriwe", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Urufatiro" n'izindi.

Papa Innocent, Se wa Alicia na Germaine aherutse kubwira inyaRwanda ko indirimbo "Ibendera" idasanzwe aho umwihariko wayo ari ubutumwa buhumuriza imitima y'abantu ndetse no kuba ibyinitse. Ati: "Ibendera ry'Umwami wacu Yesu ntirizigera rimanurwa, niyo mpamvu dukwiye kumwizera." 

Yakomeje avuga ko ari indirimbo nziza ikozwe mu njyana yitwa Amapiano, "mbese abazashobora kubyinira Imana, iyi ndirimbo ni iyabo." Yavuze ko izasohoka mu ntangiro z'Ukuboza, 2025, akaba ari impano y'iminsi mikuru ku bakunzi babo. Ati: "Harimo udushya twinshi mu bijyanye n'amashusho, murahishiwe. Video yayo izaba irimo ibintu tutiheze dukora mu ndirimbo zose tumaze gukora."

Mu gihe gito bamaze mu muziki, barishimira ko ibihangano byabo bikomeye guhembura benshi no kuba bakomeje kwakira ubusabe bw'abifuza ko babandikira indirimbo ndetse hari izo bamaze kwandika baziha abahanzi batandukanye. Mu bo bamaze kwandikira indirimbo harimo abo mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Alicia na Germaine bafatanya umuziki n'ishuri, kandi bavuga ko byose bigenda neza kuko buri kimwe bagikora mu mwanya wacyo. Ufitimana Alicia yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga mu mwaka wa Gatandatu Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).

Germaine Ufitimana yizihije isabukuru y'amavuko kuri uyu wa 18 Ukuboza

Alicia Ufitimana yasabiye murumuna we Germaine gukurira mu bwenge, mu rukundo no mu mbaraga

Alicia na Germaine bari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya "Ibendera"

REBA INDIRIMBO "NDAHIRIWE" BAHERUKA GUSHYIRA HANZE

REBA INDIRIMBO YABO "URIYO" YAKUNZWE CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...