Man United iri kureba ijisho ryiza Ollie Watkins na Benjamin Sesko

Imikino - 30/07/2025 7:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Man United iri kureba ijisho ryiza Ollie Watkins na Benjamin Sesko

Ikipe ya Manchester United iri gushaka rutahizamu mushya muri iyi mpeshyi, aho abakinnyi babiri barimo Ollie Watkins wa Aston Villa na Benjamin Sesko wa RB Leipzig bari ku isonga ku rutonde rw’abifuzwa.

Icyakora, ubuyobozi bwa United bwasobanuye ko mbere yo kugura undi mukinnyi bakeneye kubanza kugurisha bamwe mu bakinnyi batagifite umwanya muri gahunda z’ikipe, ibintu bishobora kuzasatira itariki ya mbere Nzeri, umunsi wo gufunga isoko ry’igura n’igurisha.

Nubwo United ishaka cyane Benjamin Sesko w’imyaka 22, yatsinze ibitego 13 mu mikino 33 ya Bundesliga mu mwaka ushize ndetse arimo kwifuzwa cyane na Newcastle by’umwihariko kubera ko bafite urujijo ku hazaza ha rutahizamu wabo Alexander Isak.

Ollie Watkins ufite imyaka 29 yatsinze ibitego 16 mu mikino 38 muri Premier League 2024-25. Aston Villa yavuze ko ititeguye kumugurisha, ariko Manchester United yizeye ko iyo myanzuro ishobora guhinduka uko igihe kigenda. Gusa, igiciro kiri kuvugwa cya £60m kuri Watkins gifatwa nk’ikirenze ubushobozi kuri uyu mukinnyi ufite amasezerano kugeza mu 2028.

Impamvu Man United ishaka rutahizamu ku kabi n’akeza ni uko Rasmus Hojlund wari waguzwe na United mu mpeshyi ya 2023 kuri £72m, ntabwo yitwaye neza umwaka ushize. Yatsinze ibitego 10 gusa mu mikino 52 yose yakinnye harimo 4 gusa mu mikino 32 ya Premier League.

Nubwo yagaragaje ubushobozi bwo kwihuta no gukoresha imbaraga nk’uko byagaragaye mu mukino wa 2-1 batsinzemo West Ham muri New Jersey, Hojlund ntarabasha gutsinda igitego na kimwe mu mikino ibiri ya pre-season, kandi umutoza we Ruben Amorim yagaragaje kutanyurwa n’amahirwe yabuze cyane cyane mu gice cya mbere.

United kugeza ubu yamaze gukoresha hafi £130m kuri Matheus Cunha, Bryan Mbeumo na myugariro muto Diego Leon. Nubwo Cunha na Mbeumo bashobora gukina imbere, ni abakinnyi beza kuri nimero 10 uko umutoza Amorim abikunda. Kubera ko Man United itizeye ubushobozi bwa Rasmus Hjlund, niyo mpamvu ikomeje kwifuza Ollie Watkins na Benjamin Ssesko.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...