Claudio Echeverri ukomoka muri Argentina, yasinye amasezerano y'imyaka ine, azamugeza muri 2028. Manchester City yishyuye Miliyoni 12.5€ kugira ngo yegukane Claudio Echeverri.
Claudio Echeverri wamaze gushyira umukono ku masezerano ya Manchester City, azamara uyu mwaka ari gukinira River Plate, ariko bizwi neza ko umwaka utaha azajya kuri Ethihad Stadium.
Si ubwa mbere Manchester City ikuye umukinnyi muri River Plate, dore ko muri 2022 yakuyeyo rutahizamu Julian Alvarez.
Claudio Echeverri, mu gikombe cy' Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabaye mu Ugushyingo, ni we wari Kapiteni wa Argentina. Muri icyo gikombe cy'isi kandi, ubwo Argentina yakinaga na Brazil muri kimwe cya Kane, Claudio Echeverri yatsinze ibitego bitatu ingunga.
Icyo gikombe cy'isi, cyarangiye Claudio Echeverri afite ibitego bitanu, Argentina yo yakivuyemo ari iya Kane, nyuma y'uko yatakaje umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu.
Manchester City yasinyishije umunya Argentina ukiri muto Claudio Echeverri
Claudio Echeverri yabaye Kapiteni wa Argentina mu batarengeje imyaka 17
Nubwo yamaze gusinyira Man City, Claudio Echeverri azaguma gukinira River Plate kugeza mu mwaka utaha