Mami yapfuye ku wa 28 Nzeri 2026, nyuma y’amasaha atatu n’iminota 45 yujuje imyaka 107. Umuhungu we, Tony Morales, ni we watangaje urupfu rwe ku mbuga nkoranyambaga. Yari azwi cyane kubera amashusho n’amateka yasangaga abantu ku buzima bwe, umuryango we ndetse n’ubuzima gakondo bwo muri Puerto Rico.
Inkuru ye yatangiye kumenyekana cyane mu mpera za 2017, ubwo umwuzukuru we Julio César Lebrón yatangiraga gushyira amashusho ye kuri Facebook. Urupapuro rwe rwa Facebook, “Mami is my Attitude 4 a Lifestyle”, rwaje kugira abayoboke barenga 200,000.
Mami yari yarabaye umuhinzi kuva akiri muto, ndetse yakomeje gukora imirimo y’ubuhinzi no mu myaka ye y’ubukuru. Mu 2019, ubwo yujuza imyaka 100, yavuze ko ubuzima bwe bwari bwaranzwe no gukora cyane, kurera abana no guhinga.
Yagize ati: “Namaze imyaka 100 nkora imirimo ijyanye n'ubuhinzi, sinakundaga kujya birori kandi nta n’inzoga nywa. Narereye abana banjye, nkora mu murima kandi nkakunda kurya cyane funche.” Funche ni ifunguro gakondo ryo muri Puerto Rico ritegurwa hifashishijwe ifu y’ibigori.
Umwuzukuru we Julio César Lebrón yavuze ko no mu gihe Mami yari ageze mu zabukuru yakomeje kugira imbaraga nyinshi, ndetse amwibukaho ahinga akoresheje isuka afite imbaraga nk’iz’umuntu w’imyaka 30.
Mami yari yarashakanye na Víctor Morales Martínez uzwi nka “Papi”. Bombi bareze abana 14, ndetse umuryango wabo wagutse ugira abuzukuru 48, abuzukuruza 71 n’abuzukuruza b’inyuma 28.
Umuhungu we Tony Morales yatangaje urupfu rwa nyina mu butumwa burebure bwo kumusezeraho. Yagize ati: “Mami yabayeho imyaka 107, amasaha atatu n’iminota 45.”
Yakomeje avuga ko saa 3:45 za mu gitondo Imana yafashe umwanzuro wo kumutwara kugira ngo asubire guhura na Papi, Juana María, Toledo, abavandimwe be, abakwe be ndetse n’abandi benshi bo mu muryango bari baritabye Imana mbere ye.
Tony yagize ati: “Yagiye nk’uko yabayeho ku buryo bwe, mu mutuzo no mu mahoro.”
Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, imbaraga z’umubiri za Mami zari zaragabanutse. Umuhungu we yavuze ko yari amaze ubuzima bwe akora, atera imyaka, ateka ndetse arera umuryango we.
Nubwo yari amaze gusaza cyane, Tony yavuze ko nyina yakomeje kugira uruhare mu kwigisha no gusigira amasomo abo mu muryango we.
Yagize ati: “Ubuzima bwe ntibushobora gupimwa n’imyaka gusa, kuko umurage we nyakuri ukomeza kubaho mu bisekuru yasize.” Yakomeje agira ati: “Turi umusaruro w’ibitambo bye kandi turi urubyaro rw’umugore wari umurwanyi.”
Urupfu rwa Mami rwababaje abantu benshi bari baramukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga, aho yari amaze imyaka myinshi asangiza abayoboke be ubuzima bwe, amateka y’umuryango ndetse n’umuco wo muri Puerto Rico.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(580x0:582x2)/dona-mami-3-093026-09b558de98f948b4a697d61c52437109.jpg)
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(575x0:577x2)/dona-mami-2-093026-7dc29a5e782348ccb99ab2deab264e41.jpg)

María Morales Tirado, umukecuru wo muri Puerto Rico wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Mami”, yapfuye ku myaka 107, ku munsi nyirizina yujuje iyo myaka
