Mamelodi muri Stade Amahoro, Bonheur na Fiacre hamwe! Uko tombora y’amatsinda y’imikino Nyafurika yagenze

Imikino - 03/11/2025 2:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Mamelodi muri Stade Amahoro, Bonheur na Fiacre  hamwe!  Uko tombora y’amatsinda y’imikino Nyafurika yagenze

Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yisanze mu itsinda rimwe na Al Hilal SC izakirira muri Stade Amahoro naho Mugisha Bonheur na Ntwari Fiacre bisanga hamwe mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League na Confedceration Cup.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 Johannesburg muri Afurika y’Epfo habereye tombora y’uko amakipe azahura mu matinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2025/2026.  

Ntabwo u Rwanda rufite amakipe aruhagarariye muri iyi mikino ariko hari hategerejwe kumenya uko amakipe yo hanze akinamo Abanyarwanda yakatishije itike yayo yatomboye.

Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ikinamo Ntwari Fiacre yisanze mu itsinda D rya CAF Confederation Cup aho iri kumwe na Al Masry yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur. Muri iri tsinda kandi harimo na Zesco United na Zamalek SC. Nairobi United FC ikinamo Buregeya Prince yo yisanze iri mu Itsinda B aho iri kumwe na Wydad SC, AS Maniema Union na Azam FC.

Usibye ibi kandi benshi bari bategereza kumenya uko Al Hilal SC yo muri Sudani igiye gukina shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba izajya yakirira imikino yayo muri Stade Amahoro uko yatomboye muri CAF Champions League.

Iyi kipe yisanze mu itsinda C aho iri kumwe n’ikipe y’ubukombe ya  Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, MC Alger yo muri Algeria na FC St Eloi Lupopo yo muri Congo.

Uko tombora ya CAF Confederation Cup yagenze 


Uko tombora ya CAF Champions League yagenze 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...