Mamba yiyongereye ku ba Producer baririmba, atangira urugendo rushya mu muziki

Imyidagaduro - 21/03/2026 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Mamba yiyongereye ku ba Producer baririmba, atangira urugendo rushya mu muziki

Producer Mamba yamaze gutangaza ko yinjiye ku mugaragaro mu murongo w’abatunganya indirimbo (Producers) banaririmba, aho agiye kujya asohora indirimbo ze bwite mu gihe akomeje n’umwuga we wo gutunganya iz’abandi bahanzi.

Uyu musore yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko impano ye itagarukira ku gutunganya indirimbo gusa, ahubwo anafite ubushobozi bwo kuririmba no kwigaragaza nk’umuhanzi wuzuye.

Mamba yamenyekanye bwa mbere aririmba mu ndirimbo ‘Bella’ yahuriyemo na Bruce Melodie, Shaffy ndetse na Nel Ngabo. Iyi ndirimbo iri kuri album ‘Legacy’ ya Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music.

Nubwo akiri muto mu myaka, Mamba afite urugendo rufatika mu muziki kuko yarangije amasomo mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki mu 2021, ahita atangira umwuga wo gutunganya indirimbo. Mu bikorwa bye byamenyekanye harimo n’indirimbo ‘Ride or Die’ ya King James yakoze.

Uretse gutunganya indirimbo, Mamba ni n’umucuranzi w’ingoma wabaye mu itsinda rya Sonic Band ryacurangiraga umuhanzi Danny Nanone mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, ibintu byamuhaye ubunararibonye ku rubyiniro no mu muziki muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mamba yavuze ko kwinjira mu kuririmba atari igitekerezo gishya, ahubwo ari urugendo yari yaratangiye kera, ariko atari yashyize imbere.

Yagize ati: “Navuga ko natangiye urugendo rwo kuririmba aho kuba ‘Producer’ gusa. Nasanze mfite ubushobozi bwo kuririmba no gukora indirimbo zanjye bwite, numva ari igihe cyo kubihuza byombi.”

Yakomeje avuga ko nubwo agiye gushyira imbaraga mu kuririmba, atazareka gukora ‘Production’, ahubwo azabifatanya byombi nk’uko bagenzi be babigenza.

Ati: “Ubu ngiye kujya nsohora indirimbo zanjye bwite, ariko na ‘Production’ ntabwo nzayireka. Ni nk’uko bagenzi banjye nka Element na Prince Kiiiz babikora. Ni urugendo rushya ntangiye kandi nizeye ko ruzatanga umusaruro.”

Mamba yinjiye muri uru rugendo asangamo abandi ba Producer nyarwanda bamaze kubaka izina mu kuririmba no gutunganya indirimbo icyarimwe, ibintu bikomeje gufasha umuziki nyarwanda gutera imbere no kwagura impano z’abawukora.


Mamba yiyongereye ku ba Producer banaririmba, agiye gutangira gusohora indirimbo ze bwite, ariko ntiyareka gutunganya iz’abandi bahanzi


Mamba yatangaje ko yanzuye gukora indirimbo ze bwite nyuma yo kuririmba mu ndirimbo ‘Bella’ yahuriyemo n’abandi

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘BELLA’ MAMBA YARIRIMBYEMO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...