Mamadou Sy na Dauda Yussif mu bakinnyi APR FC yajyanye i Rubavu nyuma yo kubabarirwa-AMAFOTO

Imikino - 31/10/2025 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Mamadou Sy na Dauda Yussif mu bakinnyi APR FC yajyanye i Rubavu nyuma yo kubabarirwa-AMAFOTO

Abakinnyi babiri bari barahagaritswe, Madou Sy na Dauda Yussif, bari mu bajyanye na APR FC mu karere ka Rubavu gukina na Rutsiro FC mu mukino wo ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe y’Ingabo z’igihugu yamenyesheje abakunzi bayo ko ejo ku wa 30 Ukwakira 2025, Komite ishinzwe imyitwarire y'ikipe yateranye, ikiga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy'abakinnyi bayo Dauda Yussif na Sy Mamadou, bari barahagaritswe mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

Yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza, Komite yasanze abakinnyi bombi baragaragaje imyitwarire idahwitse kuko barenze nkana ku mubwiriza y'ikipe yatanzwe n'abatoza, bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.

APR FC yavuze koiki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo myitwarire ibangamira imyiteguro n'imikinire y'ikipe kuko abakinnyi bombi bari bashyizwe mu bakinnyi cumi n'umwe bagombaga kubanza mu kibuga.

Yavuze ko mu kumva uruhande rwabo, abakinnyi bemeye imyitwarire mibi yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y'ikipe.

APR FC yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza, Komite yafashe icyemezo cyo gutanga umuburo wa nyuma mu nyandiko, hamwe n'ingamba z'inyongera z'imyitwarire bityo abakinnyi bakaba subijwe mu mwiherero na bagenzi babo.

Duda Yussif na Mamadou Sy bari bamaze ukwezi barahagaritswe bahise bajyana n’abandi mu karere ka Rubavu aho bagiye gukina na Rutsiro FC mu mukino uteganyijwe ejo saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Mamadou Sy mu bakinnyi bajyanye na APR FC i Rubavu

APR FC yerekeje i Rubavu gukina na Rutsiro FC




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...