Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe y’Ingabo z’igihugu yamenyesheje abakunzi bayo ko ejo
ku wa 30 Ukwakira 2025, Komite ishinzwe imyitwarire y'ikipe yateranye, ikiga ku
buryo bwo gukemura ikibazo cy'abakinnyi bayo Dauda Yussif na Sy Mamadou, bari
barahagaritswe mu gihe iperereza ryari rigikomeje.
Yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza, Komite yasanze
abakinnyi bombi baragaragaje imyitwarire idahwitse kuko barenze nkana ku
mubwiriza y'ikipe yatanzwe n'abatoza, bava mu mwiherero nta burenganzira mbere
y'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.
APR FC yavuze koiki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo
myitwarire ibangamira imyiteguro n'imikinire y'ikipe kuko abakinnyi bombi bari
bashyizwe mu bakinnyi cumi n'umwe bagombaga kubanza mu kibuga.
Yavuze ko mu kumva uruhande rwabo, abakinnyi bemeye
imyitwarire mibi yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza
y'ikipe.
APR FC yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza, Komite
yafashe icyemezo cyo gutanga umuburo wa nyuma mu nyandiko, hamwe n'ingamba
z'inyongera z'imyitwarire bityo abakinnyi bakaba subijwe mu mwiherero na
bagenzi babo.
Duda Yussif na Mamadou Sy bari bamaze ukwezi barahagaritswe bahise bajyana n’abandi mu karere ka Rubavu aho bagiye gukina na Rutsiro FC mu mukino uteganyijwe ejo saa Cyenda kuri Stade Umuganda.


Mamadou Sy mu bakinnyi bajyanye na APR FC i Rubavu




APR FC yerekeje i Rubavu gukina na Rutsiro FC
