Mamadou Lamine Bah ukina hagati, yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Mali. Umwaka we wa mbere wari mwiza kuko yagaragaye kenshi atsinda ibitego 5 anatanga imipira 6 yavuyemo ibindi bitego. Nyamara mu mwaka wa kabiri yaje gusigara inyuma mu bakinnyi bahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga.
Rutahizamu Mamadou Sy na we ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gukina, kubera guhatana n’abandi ba rutahizamu barimo William Togui na Djibril Ouattara. Nubwo byari bigoye, yagiye agaragara mu mikino ikomeye, ndetse anatsinda ibitego harimo n’ibyo yatsinze ku mukino wa Rayon Sports.
Myugariro Aliou Suane na we yahuye n’ihangana rikomeye mu mutima w’ubwugarizi, aho yagowe no kumenera muri ba myugariro Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu, basanzwe ari inkingi za APR FC.
Umwe muri aba bakinnyi utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye InyaRwanda ko yamaze gutandukana n’ikipe. Ati: “Yego ni byo, namaze gutandukana na APR FC. Mu minsi ya vuba muzamenya aho nerekeza.”
APR FC ikomeje urugamba rwo kuvugurura ikipe dore ko iri kuvugwa ku isoko ryabakinnyi bo hanze y'u Rwanda

