‘Mama Paulin’ yavuze uko Bruce Melodie yamugiriye icyizere akamuhitamo mu ndirimbo ebyiri zakunzwe (VIDEO)

Imyidagaduro - 14/10/2026 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

‘Mama Paulin’ yavuze uko Bruce Melodie yamugiriye icyizere akamuhitamo mu ndirimbo ebyiri zakunzwe (VIDEO)

Uwimana Hamida wamamaye nka Mama Paulin muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yatangaje ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Azana’ na ‘Iyo Foto’ za Bruce Melodie byamweretse ko hari icyizere abantu bamugirira nk’umukinnyi wa filime, kandi ko ashobora gutanga umusaruro mu byo asabwa gukora.

Kuri benshi, kugaragara mu mashusho y’indirimbo bishobora gusa n’akazi gasanzwe ko gufasha umuhanzi kugeza ubutumwa bwe ku bamwumva.

Ariko ku muntu ukora umwuga wo gukina filime, nk’uko bimeze kuri Mama Paulin, gutoranywa ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye bishobora no kuba ikimenyetso cy’uko impano ye igaragara, icyizere yagiriwe na cyo kikamufungurira andi mahirwe.

Ibi ni byo uyu mubyeyi ashingiraho asobanura uko byamugendekeye ubwo Bruce Melodie yamuhitagamo ngo agaragare mu ndirimbo ze ebyiri, zirimo ‘Azana’ yasohotse mu 2023 na ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol, yasohotse mu 2024.

Mama Paulin avuga ko atari asanzwe azi Bruce Melodie nk’umuntu bafitanye umubano wihariye, ariko ko yari asanzwe amukunda nk’umuhanzi, ndetse ko hari n’uruhare Ama G The Black yagize mu gutuma amumenya hakiri kare.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mama Paulin yavuze ko yamenye Bruce Melodie binyuze kuri Ama G The Black, bari baturanye. Icyo gihe, Bruce Melodie yari asanzwe ari inshuti ya Ama G The Black, bityo kuba aba bombi bari bafitanye umubano byatumye amumenya kandi amukurikira nk’umuhanzi.

Yasobanuye ko nubwo atari umuntu usanzwe uririmba cyangwa ngo ajye asubiramo indirimbo z’abandi, ashobora gukunda umuhanzi bitewe n’injyana ye n’uburyo akora umuziki.

Ati: “Mu busanzwe ndi umufana wa Bruce Melodie. Sinzi kuririmba, sinzi no gusubiramo indirimbo, ariko ushobora kumva injyana ukumva hari ibyo wikundiye.”

Yakomeje avuga ko kuba yari asanzwe azi Bruce Melodie, ndetse akaba yari azi ko ari umuhanzi ukunzwe kandi ugezweho, byatumye yakira neza amakuru y’uko agiye kugira uruhare mu mashusho y’indirimbo ze.

Mama Paulin yavuze ko ubwo yamenyaga ko umujyanama wa Bruce Melodie ashaka ko agaragara mu ndirimbo ‘Azana’, yumvise ari amahirwe akomeye abonye, cyane ko yari atoranyijwe n’umuhanzi yari asanzwe akunda kandi wubatse izina mu muziki nyarwanda.

Yagize ati: “Bruce Melodie yari inshuti na Ama G The Black, kuko aho nari ntuye twari duturanye, inzu y’iwabo n’iwacu zari zegeranye. Kuba rero yarakoranye na Bruce Melodie byatumye Bruce Melodie mumenya mbere, mukunda mbere. Numvise ngo ngiye mu ndirimbo z’umuntu watwaye Primus Guma Guma Super Stars, umuntu ugezweho, numva kabaye.”

Yavuze ko umujyanama wa Bruce Melodie ari we wamuhamagaye bwa mbere, akamumenyesha ko hari indirimbo bagiye gukora kandi ko bifuzaga ko ayigaragaramo. Nyuma y’uko agize uruhare mu mashusho ya ‘Azana’, yongeye kuvugishwa kugira ngo agaragare no muri ‘Iyo Foto’.

‘Azana’ na ‘Iyo Foto’ byamuhaye isomo ku cyizere abantu bamugirira

Mama Paulin avuga ko kugira uruhare mu ndirimbo ebyiri za Bruce Melodie byamusigiye ibyishimo n’ishema, cyane ko zombi zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kandi zikarebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo ‘Azana’ yasohotse ku wa 14 Kanama 2023, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni enye kuri YouTube. Ni imwe mu ndirimbo Bruce Melodie yagiye agaragaramo mu bihe byamufashije gukomeza kwagura umubare w’abakunzi be.

Ku rundi ruhande, ‘Iyo Foto’, Bruce Melodie yakoranye na Bien-Aimé Baraza, yasohotse ku wa 27 Nzeri 2024. Iyi ndirimbo na yo yarebwe inshuro zirenga miliyoni 4,48 kuri YouTube, igaragaza ko yakiriwe neza n’abakunzi b’aba bahanzi.

Kuri Mama Paulin, kuba yaragize uruhare mu mashusho y’indirimbo zarebwe n’abantu benshi ni ikintu cyamwongereye icyizere mu bushobozi bwe. Avuga ko iyo umuntu aguhisemo ngo umukorere akazi, ukagakora neza, biba bigaragaza ko yabonye ubushobozi muri wowe kandi ko ibyo yakoze yabihaye agaciro.

Ati: “Kwibonamo indirimbo yakunzwe, yarebwe n’abantu barenga za miliyoni, numvise nkomeye cyane. Nyuma yaho naje no kugaragara mu ndirimbo ‘Iyo Foto’ Bruce Melodie yakoranye na Bien-Aimé.”

Yakomeje asobanura ko kuba umuntu agaragara mu mushinga runaka atari byo byonyine biba bifite agaciro, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukugirirwa icyizere no kugaragaza ko ushoboye kuzuza inshingano wahawe.

Ati: “Hariya abantu baba bakubonyemo icyizere, bakavuga bati uyu muntu yadukoreye neza cyane.”

Aya magambo agaragaza uko Mama Paulin abona ayo mahirwe: kuba yaratoranyijwe inshuro ebyiri, kandi agasubirwamo mu yindi mushinga, abifata nk’ikimenyetso cy’uko ibyo yakoze byashimishije abo bakoranye.

Mu byo Mama Paulin yibuka ku mashusho y’indirimbo ‘Azana’, harimo kuba yaragaragayemo ari kumwe n’abana benshi, barimo n’umwana wa murumuna we.

Ibi bigaragaza ko uruhare yagize muri iyi ndirimbo rutari urwo kugaragara wenyine, ahubwo ko rwari rugizwe n’abantu batandukanye bafashije Bruce Melodie kugeza ku bakunzi be amashusho aherekeza ubutumwa bw’indirimbo.

Kuba yari mu bantu batoranyijwe kugira ngo bagire uruhare muri ayo mashusho, akaza no guhamagarwa mu yindi mishinga, byamweretse ko ubunararibonye yari amaze kugira mu gukina filime bushobora no kumufasha mu bindi bikorwa by’imyidagaduro.

Mama Paulin ni umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye mu Rwanda, by’umwihariko binyuze muri filime y’uruhererekane ya ‘Bamenya’, yamuhaye izina rizwi na benshi.

Kugaragara mu mashusho y’indirimbo za Bruce Melodie na byo byamuhaye amahirwe yo kugera ku bandi bakunzi b’imyidagaduro, batari abo basanzwe bamukurikira muri filime gusa.

Inkuru ye kandi yibutsa ko inyuma y’akazi kagaragara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri televiziyo, hari igihe haba hari icyizere umuntu aba yaragiriwe, inshingano yahawe n’uburyo yazujuje.

Kuri Mama Paulin, kuba Bruce Melodie yaramuhisemo mu ndirimbo ebyiri si ibintu afata nk’impanuka gusa.

Abibona nk’ikimenyetso cy’uko abantu babonye icyo ashoboye, bakamugirira icyizere, na we akabona amahirwe yo kubereka ko ashobora gutanga umusaruro mu mishinga bashaka kugeraho. 

Mama Paulin [Ubanza ibumoso] yavuze ko kuba Bruce Melodie yaramuhisemo ngo agaragare mu ndirimbo ‘Azana’ na ‘Iyo Foto’ ari ikimenyetso cy’icyizere yagiriwe n’uyu muhanzi. Yavuze ko kumva ko agiye gukorana n’umuhanzi wubatse izina mu Rwanda byamushimishije cyane

 

Umukinnyi wa filime Mama Paulin yavuze ko yamenye Bruce Melodie abikesha Ama G The Black bari baturanye, kuko aba bahanzi bari inshuti. Yavuze ko nyuma yaje guhamagarwa n’umujyanama wa Bruce Melodie, amusaba kugaragara mu ndirimbo ‘Azana’, nyuma aza no kugaragara muri ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien-Aimé.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA PUALIN ARIKUMWE NA KIMENYI TITO







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...