Iyi nkuru y’akababaro yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025. Mama Mukura yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko bwanatumye ajya mu bitaro mu minsi yashize.
Mukanemeye Madeleine wari ufite imyaka 103 azwiho kuba umufana w’ibihe byose wa Mukura VS, n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", aho yabigaragaje ku bwo kudasiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA