Ku wa kane tariki 27 Ukuboza 2018 ni bwo Mama Beni (City Maid) yahamije isezerano rye n’umukunzi we imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda. Uyu muhango wakurikiwe n'ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 aho Sebera Eric yasabye akanakwa Mama Beni. Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana.
Mama Beni yakundanye na Eric Sebera asimbura Kirenga Saphine wari warambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles] n’uyu musore ku itariki ya 25 Nzeli 2015 [Umunsi Kirenga yizihiza isabukuru y’amavuko].
Habanje umuhango wo gusaba no gukwa...
Aha bifotozaga amafoto y'urwibutso banifotozanya n'imiryango yabo
Ni ubukwe bwatashywe n'abantu benshi...