Malawi: Peter Mutharika wahoze ari Perezida yatsinze amatora ku myaka 85 ahigitse Chakwera

Inkuru zishyushye - 25/09/2025 2:49 PM
Share:
Malawi: Peter Mutharika wahoze ari Perezida yatsinze amatora ku myaka 85 ahigitse Chakwera

Uwahoze ari Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yatangajwe ko ari we watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye icyumweru gishize, mu buryo bwatangaje benshi kuko agarutse ku butegetsi afite imyaka 85.

Amatora yabaye ku mugaragaro yerekanye ko Mutharika yabonye amajwi 57%, mu gihe Perezida wari usanzweho Lazarus Chakwera, ufite imyaka 70, yabonye amajwi 33%.

Chakwera wahoze ari Pasiteri mbere yo kwinjira muri politiki, yemeye gutsindwa mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa burundu, ndetse ahamagara Mutharika amwifuriza “intsinzi y’amateka”.

Mutharika wahoze ari umwalimu w’amategeko, yabaye Perezida kuva mu 2014 kugeza mu 2020, ubwo yatsindwaga na Chakwera ku majwi menshi.

Kuri ubu asigiwe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, birimo kubura lisansi ndetse n’amadevize mu gihugu gikennye cyo mu majyepfo ya Afurika.

Ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro kiri hafi 30%, ndetse inkoko muri supermarket mu murwa mukuru, Lilongwe, ishobora kugura hafi $20 (29,009 Frw) mu gihe abaturage benshi bacungiye ku $2 [2,900 Frw] ku munsi cyangwa munsi yayo.

Komisiyo y’amatora yavuze ko yafashe iminsi umunani yose yemewe n’amategeko kugira ngo itangaze ibyavuye mu matora, kuko yashakaga gusuzuma neza ibirego byose yabanje kwakira.

Amatora yo mu 2019, nayo yari yatsinzwe na Mutharika, yateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga rwo muri Malawi kubera amakosa menshi yari yarabayemo, harimo no gukoresha umuti uzwi nka “correction fluid” mu guhindura ibyavuye mu matora.

Chakwera ni we waje gutsinda amatora yasubiwemo mu mwaka wakurikiyeho. Aya ni amatora ya kane hagati y’aba bagabo bombi. Mutharika afite mukuru we Bingu, nawe wabaye Perezida wa Malawi, akitaba Imana mu gihe yari akiri ku butegetsi mu 2012.

Mu ijambo rye, Chakwera yavuze ko nubwo afite impungenge ku “makosa” n’“ibibazo byagaragaye”, yemeye ibyavuye mu matora kubera icyubahiro agomba gushyira mu bushake bwa benshi mu Banya-Malawi.

Yagize ati: “Nubwo amakosa yabayeho, ntibivuze ko ibyavuye mu matora byerekana ko Prof. Mutharika ari we watsinze byizewe cyangwa ko byerekana neza icyo abaturage bashakaga.”

Iri jambo rye ryahise ritera ibyishimo bikomeye mu bafana ba Mutharika bari i Lilongwe, aho abantu ibihumbi basohotse ku mihanda baririmba, babyina, abandi bazenguruka umujyi bari mu modoka bavuga bati “Adadi” (bisobanuye “Data” mu rurimi rw’igi-Chichewa).

Abandi baturage barakaye mu kwerekana ko batifuza kongera kubona Chakwera, barandura ifoto ye yari ku byapa bayitambagira bayivunagura baririmba bati: “Achoke!” (bisobanuye “nagende”).

Abashyigikiye Mutharika nyuma bahuriye kuri sitade ya Civo i Lilongwe, ari nayo Chakwera yari yakoreyemo igikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza. Ibyishimo byakomeje kugeza mu gicuku nk'uko tubicyesha BBC.

Impamvu y’intsinzi ya Mutharika

Ibyavuye mu matora bisa n’aho byerekana ko abaturage batishimiye Chakwera kurusha ko byaba ari intsinzi ya Mutharika. Ku buyobozi bwa Chakwera, Malawi yahuye n’ibibazo byinshi birimo ruswa, ubukungu bwifashe nabi, kwiyongera kw’ibiciro, amashanyarazi  adakora, ndetse n’amadovize make.

Nubwo ibi bibazo byabayeho no ku butegetsi bwa Mutharika, byarushijeho gukara cyane mu gihe cya Chakwera. Abari bashyigikiye Chakwera bavuze ko ibibazo byatewe n’ibintu atabasha kugenzura, birimo amapfa, ibiza, icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara yo muri Ukraine.

Nyamara, ijambo ryakoreshejwe mu kwiyamamaza rya Mutharika – “kugarura ubuyobozi bwerekana ubushobozi” – ryashimishije cyane abaturage ba Malawi. Ubu ariko, Mutharika agomba kongera kwereka abaturage ko ashoboye guhangana n’izamuka ry’ibiciro nk’uko yabigenje mu gihe cye cya mbere.

Muri iki gihe cy’amatora, Mutharika ntiyagaragaye cyane mu ruhame, ugereranyije na Chakwera wiyamamarije ahantu henshi mu gihugu hose. Ibi byatumye hakomeza gukekwa cyane ku buzima bwe, abantu bibaza niba koko afite imbaraga zihagije zo kuyobora igihugu afite imyaka 85.

Ibirori byo kurahira bizaba hagati y’iminsi 7 na 30 nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Peter Mutharika yatangajwe ko ari we watsinze amatora ya Perezida wa Malawi

Dr Lazarus Chakwera wari usanzwe ari Perezida wa Malawi yatsinzwe amatora ndetse aranabyemera



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...