Mu
kiganiro ‘Echoes of Fame’ cya InyaRwanda, Pastor P yavuze ko mu rugendo rwe
rw’imyaka 20 amaze mu gutunganya umuziki, yagiye ahura n’abahanzi benshi bafite
ibihangano byiza byanditswe kera ariko bitigeze bikorerwa ‘Audio’.
Aha niho ahera avuga ko muri iki gihe ari gukora kuri Album ya Makanyaga iriho zimwe mu ndirimbo yanditse mu 1970. Ati “Bijya biba ku bahanzi benshi. Hari umuhanzi tujya dukorana akambwira ati ‘iyi ndirimbo nayanditse cyera nkunda’.
Nk’ubu ndi gukorana umushinga wa Album na Makanyaga Abdul, hari indirimbo
ziriho naramubajije nti ‘ese nta ndirimbo nziza ufite utari bwashyire hanze?’
Ambwira ati ‘iyi nayanditse mu 1970 cyangwa mu 1978’, kandi azifite zibitse,
nziza cyane.”
Pastor
P yavuze ko Makanyaga yamubwiye ko izi ndirimbo ajya aziririmba mu bitaramo abantu
bakazikunda, ariko ntiyigeze azifatira amajwi ku buryo zishobora kumvwa hanze
y’aho aziririmbiye.
Uyu
mugabo wubatse izina mu gutunganya umuziki avuga ko atigeze ashyira imbere
kwegukana ibihembo, ahubwo yibanze ku gukora umuziki w’umwimerere uzahora ari
ikimenyetso cy’umwuga we.
Urugero,
yasobanuye ko indirimbo ‘Ndagukumbuye’ ya King James yayikoze biturutse ku
muryango wa nyirayo wayimwibukije, ikaba yaraciye ibintu ku isoko ry’umuziki
kugeza n’ubu.
Pastor
P yemeza ko gukorana n’abahanzi bisaba kuganira no kubibutsa ibihangano bifite
agaciro byari byaribagiranye, kugira ngo bishyirwe mu isura nshya kandi bigere
ku bafana mu buryo bwumvikana neza.
Amateka
ya Makanyaga agaragaza ko amaze imyaka 55 yunze ubumwe n’umuziki. Imyaka itanu
ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.
Naho
imyaka 50 yizihije mu gitaramo yakoze kuya 4 Nyakanga 2023, yatangijwe no
gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe
n’abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y’indirimbo zabo
bayafatiraga kuri Radio Rwanda.
Inganzo
ye yatumye ataramira abakomeye n’aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura
ibitaramo nk’ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.
Pastor
P yahishuye ko ari gukora kuri Album nshya ya Makanyaga Abdul
Makanyaga
yavuze ko hari indirimbo yanditse mu 1970 yifuza gushyira ku isoko