Maj Gen Emmy Ruvusha yahaye inshingano umusimbuye ku buyobozi bw’inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Amakuru ku Rwanda - 11/10/2025 6:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Maj Gen Emmy Ruvusha yahaye inshingano umusimbuye ku buyobozi bw’inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Maj Gen Emmy K. Ruvusha, wari Umuyobozi w'Inzego z'umutekano z'u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama umusimbuye, nyuma y'umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by'iterabwoba muri iyi ntara.

Iki gikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi cyabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z'umutekano z’u Rwanda, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia ku munsi wejo ku wa Gatanu.

Muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.

Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z'umutekano z'u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. 

Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.

Byongeye kandi, Ingabo z' u Rwanda zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha  kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.


Maj Gen Emmy Ruvusha yahaye inshingano umusimbuye ku buyobozi bw’inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado , Maj Gen Vincent




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...