Mahirwe Adeline wamamaye muri Shalom Choir ya ADEPR yakoze indirimbo "Ndi umutsinzi" iri muri HipHop

Imyidagaduro - 15/07/2026 7:22 AM
Share:
Mahirwe Adeline wamamaye muri Shalom Choir ya ADEPR yakoze indirimbo "Ndi umutsinzi" iri muri HipHop

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “I am Conqueror (Ndi Umutsinzi)”, igaruka ku mbaraga n'uburinzi bibonerwa mw'izina rya Yesu.

Mahirwe Adeline azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu makorali akomeye nka Sion Choir ya ADEPR Mahoko na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge nk'umuyobozi w'indirimbo w'umuhanga. Kuri ubu akomeje gutera intambwe ikomeye nk’umuhanzi wigenga.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mahirwe yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "I am Conqueror (ndi Umutsinzi" yayanditse afite intego yo kwibutsa agaciro gakomeye kabonerwa mu izina rya Yesu. Ni indirimbo idasanzwe dore ko iri mu njyana ya Rap, ibintu bitamenyerewe ku bahanzi n'abaririmbyi bo muri ADEPR.

Yagize ati: "Mbere y’uko ifasha abandi bari buyumve, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye kuko nkunda cyane kuririmba izina rya Yesu kuko ryaduhesheje kuba abaraganwa nawe mu bwami bw'Imana.

Muri iyi ndirimbo ndirimba ngira nti: Yesu ni we mugenga ndi intwari, ndi umuhamya sinzatsindwa ndatsinze mu izina rye ‘ku bwo Izina rya Yesu ndi intwari ndi umutsinzi nanyuze mu mwotsi w'icyaha ariko sinahera ndi hejuru sinzongera kumanuka oya.

Nubwo inzira ari inzitane sinshobora kugaruka inyuma ndi imbere, imbaraga z'ijuru ziri imbere yanjye satani aragerageza ariko ndi hejuru nk'igishashi satani aragerageza ariko sinshobora kuba ingaruzwamuheto."

Iyi ndirimbo "I am Conqueror (Ndi Umutsinzi)" yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano Producer, naho amashusho atunganywa na Karenzo Producer, bombi bakaba bafite izina rikomeje kuzamuka mu batunganya umuziki mu Rwanda.

Mahirwe Adeline akomeje gahunda yo kurangiza izindi ndirimbo zizuzuza Album ye ya mbere, akaba yifuza ko vuba bidatinze yazayimurikira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Adeline w'izina rikomeye muri ADEPR yakoze indirimbo iri mu njyana ya Rap

REBA INDIRIMBO NSHYA YA MAHIRWE ADELINE IRI MU NJYANA YA RAP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...