Maduka Okoye yagaragaye ari kumwe na Cardi B nyuma yo kutagera mu mwiherero wa Super Eagles

Imyidagaduro - 24/09/2026 9:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Maduka Okoye yagaragaye ari kumwe na Cardi B nyuma yo kutagera mu mwiherero wa Super Eagles

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Maduka Okoye, yagaragaye ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani.

Amashusho y’aba bombi yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bafana n’abanyamakuru b’imikino muri Nigeria bagaragaza impungenge n’ibitekerezo bitandukanye, cyane ko uyu munyezamu atari yagera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.

Okoye ntarikumwe mu bakinnyi 24 Umutoza Eric Chelle yahamagaye mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Nigeria izahuramo na Madagascar ndetse na Guinea-Bissau.

Kugeza ubu, Maduka Okoye ni we mukinnyi umwe mu 24 bahamagawe utari wageze mu mwiherero w’ikipe.

Chelle yari yaragize Okoye umunyezamu wa mbere wa Nigeria mu gihe Stanley Nwabali yari afite ikibazo cyamubuzaga gukina.

Okoye kandi yakinnye imikino ya gicuti Nigeria yahuyemo na Poland na Portugal muri Kamena, ndetse yari ategerejweho gukomeza kuba umunyezamu wa mbere bitewe n’umusaruro mwiza yakomeje kugaragaza mu ikipe ye ya Udinese.

Abakinnyi benshi ba Nigeria bari bateganyijwe ko bagera mu mwiherero bitarenze ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kabiri, abakinnyi 23 bari bamaze kugera mu mwiherero no kwitabira imyitozo ya mbere yayobowe na Chelle i Ikot-Ekpene, mu gihe Okoye we yari ataragaragara.

Amashusho ye ari kumwe na Cardi B i Milan yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abafana bakomeje kwibaza impamvu ataragera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.

Maduka Okoye yagaragaye ari kumwe na Cardi B nyuma yo kutagera mu mwiherero wa Super Eagles


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...