Madonna yashyizeho igihembo ku muntu uzamubonera imyenda yaburiye mu iserukiramuco

Imyidagaduro - 21/04/2026 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Madonna yashyizeho igihembo ku muntu uzamubonera imyenda yaburiye mu iserukiramuco

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Madonna, yatangaje ko yashyizeho igihembo ku muntu wese uzamubonera imyenda yihariye yari yambaye mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Coachella, nyuma yo kuburirwa irengero.

Iyi myenda yabuze nyuma y’igitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho Madonna yagaragaye nk’umutumirwa udasanzwe, aririmbana na Sabrina Carpenter.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madonna yavuze ko iyo myenda ifite agaciro gakomeye kuri we, ati: “Si imyenda isanzwe, ni igice cy’amateka yanjye.”

Mu yabuze harimo ijaketi y’ibara ry’umwura, ndetse n’ikanzu ngufi yari yambaye ku rubyiniro kuri uwo mugoroba. Yavuze ko yizeye ko hari umuntu ushobora kuyibona agahita avugisha ikipe ye, ashimangira ko hari igihembo cyateganyirijwe uzayigarura.

Igituma iyi myenda iba iy’agaciro kanini ni uko ari imwe mu yo Madonna yari yarigeze kwambara mu gitaramo cya Coachella cyabaye mu myaka igera kuri 20 ishize, bikaba byari byongeye kuyigaragaza nk’ihuriro ry’ibihe mu rugendo rwe rwa muzika.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano zo mu gace ka Indio muri California, agaragaza ko iyi myenda n’imitako byaherukaga kugaragara yashyizwe ku igare rito ahagana saa saba n’igice z’ijoro (01:30).

Bavuga ko nta bimenyetso bihari byerekana ko byibwe nkana, ahubwo bishobora kuba byaragwiriye mu nzira bajyaga kubishyira muri bisi.

Uretse iyo myenda, Madonna yavuze ko hari n’ibindi bintu byo mu bubiko bwe bwite byari bikozwe muri icyo gihe kimwe nabyo byaburiwe irengero.

Muri icyo gitaramo, Madonna na Sabrina Carpenter baririmbye indirimbo zakunzwe zirimo Vogue na Like A Prayer, ndetse Madonna anahishura indirimbo nshya iri kuri album ateganya gusohora yise Confessions II, izaba ari igice gikurikira Confessions On A Dancefloor yo mu 2005.

Madonna akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi b’abagore bagurishije ibihangano byinshi ku Isi, ari na yo mpamvu akunze kwitwa “Umwamikazi wa Pop”.

 

Madonna yashyizeho igihembo ku muntu uzamubonera imyenda y’amateka yaburiye mu gitaramo cya Coachella, ashimangira ko atari isanzwe ahubwo ari igice cy’urugendo rwe rwa muzika. Aha yari kumwe ku rubyiniro na Sabrina Carpenter, ari nayo myenda yambaye ari kurangisha



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...