Urutonde rw’abahataniye ibihembo by’uyu mwaka rwatangajwe, aho abahanzi bakomeye mu njyana zitandukanye bagaragaje ibikorwa byabo mu byiciro bitandukanye.
Madonna na Taylor Swift bombi bahataniye igihembo cya Video of the Year. Madonna yatowe ku ndirimbo ye Confessions II - The Film, mu gihe Taylor Swift ahataniye iki gihembo ku ndirimbo The Fate of Ophelia.
Muri iki cyiciro kandi harimo Ariana Grande ku ndirimbo Hate That I Made You Love Me, Bruno Mars kuri I Just Might, Gener8ion afatanyije na Yung Lean kuri Storm, ndetse na Sabrina Carpenter kuri Tears.
Madonna ni we ufite nominations nyinshi muri uyu mwaka, aho ibikorwa bye byatoranyijwe mu byiciro 11.
Taylor Swift na we ari mu bahanzwe amaso cyane, kuko afite nominations icyenda, zirimo Artist of the Year, Video of the Year, Best Pop, Best Direction, Best Art Direction, Best Cinematography, Best Editing, Best Choreography na Best Visual Effects.
Abandi bahanzi bafite nominations nyinshi barimo PinkPantheress na Zara Larsson, buri umwe ufite nominations eshanu. Bombi banahataniye igihembo cya Song of the Year ku ndirimbo Stateside.
Abahataniye ibihembo bikomeye
Mu cyiciro cya Artist of the Year, abahataniye igihembo ni Ariana Grande, Bruno Mars, Madonna, Morgan Wallen, Sabrina Carpenter na Taylor Swift.
Muri Song of the Year, harimo BTS kuri Swim, Ella Langley kuri Choosin’ Texas, Huntr/x kuri Golden, Madonna na Sabrina Carpenter kuri Bring Your Love, Olivia Dean kuri Man I Need, PinkPantheress na Zara Larsson kuri Stateside, ndetse na Raye kuri Where Is My Husband!.
Mu cyiciro cya Best Collaboration, abahanzi bahataniye igihembo barimo Clipse, Kendrick Lamar, Pusha T na Malice kuri Chains & Whips, Madonna na Sabrina Carpenter kuri Bring Your Love, PinkPantheress na Zara Larsson kuri Stateside, Shakira na Burna Boy kuri Dai Dai, ndetse na Teyana Taylor na Lucky Daye kuri Hard Part.
Mu cyiciro cya Best R&B, Chris Brown ahatanye ku ndirimbo It Depends/Obvious, ahanganye na Bruno Mars, Dave na Tems, Justin Bieber, Kehlani ndetse na Mariah the Scientist na Kali Uchis.
Shakira na Burna Boy na bo bafite nomination muri Best Collaboration ndetse na Best Latin, aho indirimbo yabo Dai Dai iri mu zihataniye ibihembo.
Mu Best Latin, Shakira ahatanye afatanyije na Anitta kuri Choka Choka, mu gihe Shakira na Burna Boy bahatanye kuri Dai Dai. Bad Bunny, Fuerza Regida, Karol G, Rosalía na Yahritza y Su Esencia na bo bari muri iki cyiciro.
Ibyiciro byahindutse
Nk’uko Billboard yabitangaje, hari ibyiciro byari bisanzwe bigaragara muri VMAs mu myaka yashize ariko bitagaragaye ku rutonde rwatangajwe uyu mwaka.
Muri byo harimo Best Rock, Best Afrobeats, Best Pop Artist, Push Performance of the Year, Best Album, Video for Good, Best Long-form Video, Best Group na Song of the Summer.
Ibi byatumye abahanzi bo mu njyana zitandukanye bagomba kwibanda ku byiciro byasigaye mu marushanwa y’uyu mwaka.
Umuhango wo gutanga ibihembo bya MTV VMAs 2026 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ukazabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhango uzanyuzwa imbonankubone kuri CBS, unerekanwe icyarimwe kuri Paramount+ ndetse no kuri MTV, ari na yo yabaye urubuga rw’ingenzi rw’ibi bihembo kuva byatangira.
Kugeza ubu, uwemerewe kuyobora umuhango ndetse n’umuhanzi uzahabwa igihembo cya Video Vanguard Awardntibaramenyekana.
Amaso menshi akaba ahanzwe kuri Madonna na Taylor Swift, bombi bafite umubare munini wa nominations, mu gihe ibindi byiciro na byo biteganyijwe kuzatanga ihangana rikomeye hagati y’abahanzi bakomeye ku Isi.




Madonna na Taylor Swift bayoboye abahataniye ibihembo bya MTV VMAs 2026
