Madebeats yifurije Coach Gaël isabukuru y'amavuko mu magambo yuzuye urukundo rwa kivandimwe

Imyidagaduro - 11/07/2026 6:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Madebeats yifurije Coach Gaël isabukuru y'amavuko mu magambo yuzuye urukundo rwa kivandimwe

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Madebeats yavuze ko Coach Gaël atamubaye hafi nk'umuntu bakoranye ubucuruzi gusa, ahubwo yamugiriye icyizere kuva agitangira urugendo rwe nk'utunganya indirimbo ndetse amubera umuvandimwe.

Madebeats, umenyerewe mu gutunganya indirimbo, yifurije isabukuru nziza y'amavuko umushoramari akaba n'umuyobozi wa 1:55 AM Ltd, Coach Gaël, amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati: "Coach Gaël, hari abantu baza mu buzima bwawe bagakorana na we ubucuruzi gusa. Wowe waraje wizera icyerekezo cyanjye mbere y'uko kigira izina.

Wabonye utunganya indirimbo wari ufite inzozi, uzifata nk'izikwiye guhabwa ibyo wari ufite byose harimo n'igihe cyawe, ubushobozi bwawe n'icyizere cyawe. Ibyo ntabwo ari ubufatanye gusa. Ni ubuvandimwe. Isabukuru nziza y'amavuko."

Coach Gaël, amazina ye nyakuri ni Gaël Karomba, ni umwe mu bashoramari bafite izina rikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Ni we washinze 1:55 AM Ltd, sosiyete ireberera ibikorwa by'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie na Kivumbi King, ndetse yanakoranye n'abarimo Kenny Sol, Element Eleéeh na Ross Kana.

Azwi kandi nk'uwubatse Kigali Universe, inyubako yakira ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro n'ibirori bikomeye bibera i Kigali.

Coach Gaël yize mashuri abanza mu Burundi, ayisumbuye ayakomereza mu Rwanda, mbere yo kujya muri Makerere University muri Uganda. Mu 2012 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu Ibarurishamibare (Statistics) ayikuye mu Buhinde.

Yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2014, mbere yo kugaruka gutura no gushora imari mu Rwanda mu myaka mike ishize. 

Coach Gaël avuka mu muryango w'abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Ni imfura mu bahungu akaba n'ubuheta mu muryango w'iwabo.

Madebeats yifurije Coach Gaël isabukuru y'amavuko mu magambo yuzuye urukundo rwa kivandimwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...