Iyi Congress yari yitabiriwe n'umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame, abagore bari mu buyobozi bukuru bw'igihugu bari mu muryango Wa FPR Inkotanyi, abagore bari baje bahagarariye andi mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda n'intumwa zaturutse hanze y'u Rwanda. Muri izi ntumwa hari uwari uhagarariye ishyaka RYA SPLM ryo muri Sudan, uwari uhagarariye ishyaka ryo muri Tanzania, abaturutse muri Ethiopia, Namibia na Angola bose bashimye aho u Rwanda rugeze by'umwihariko umugore wahawe agaciro.
Mu biganiro byatangiye mu gitondo bigakomeza Ku gicamunsi, hagarutswe ku byagezweho n'abagore n'igihugu muri rusange ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul KAGAME. Hagarutswe ku kuba Leta y'u Rwanda yarahaye agaciro abagore bakajya mu nzego zifata ibyemezo, ibintu bitabagaho cyera.
Ashingiye ku gaciro kahawe umugore, Mme Jeannette Kagame, yibukije abagore ko ari ba mutima w'urugo kandi bakaba inkingi y'umuryango n'u Rwanda muri rusange ari naho yahereye asaba abagore gufatanya n'abagabo.
Turasabwa gufatanya n'abagabo, tugashakira hamwe umuti wuzuye wo kubungabunga inshingano zacu eshatu arizo: kuba umuyobozi, umubyeyi ndetse n'umugore ubana neza.-Madamu Jeannette KAGAME
Mme Jeannette Kagame yavuze kandi ko kuva kera FPR Inkotanyi itigeze yibagirwa umugore muri gahunda zayo, asaba abitabiriye kongere idasanzwe ko amahirwe bafite bagomba kuyabyaza umusaruro bateza imbere igihugu ndetse n’ingo zabo. Yagize ati'
Iyi Kongere yabaye mu gihe umuryango FPR Inkotanyi wiwizihiza isabukuru y'imyaka 30 umaze ushinzweBarebye imbaraga z’umunyarwandakazi umutima wa byose bafatanya urugendo rwo kubohora urwatubyaye n’ibiri mu Itegeko Nshinga birubahirizwa, none ba nyampinga tukaba tuganje hano twese.”
MU MAFOTO UKO KONGERE YAGENZE

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bagore bitabiriye Kongere


Umunyamakuru Sandrine Butera Isheja ayoboye ikiganiro ku ruhare rw'umugore mu kubohora no kubaka u Rwanda cyarimo Hon. Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri EALA; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose na Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera

Abagore barenga ibihumbi 2 baturutse mu nzego zose bitabiriye Kongere Idasanzwe y'Urugaga rw'abagore bo mu muryango FPR Inkotanyi



Uwari uhagarariye ishyaka rya SPLM ryo muri Sudani

Uwari uhagarariye ishyaka rya CCM ryo muri Tanzania










