Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) aho abahanzi mu byiciro bitandukanye bahuriye hamwe mu kwizihiza ubuhanzi.
Iki cyari kibaye ku nshuro ya mbere cyitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame. Cyahuriranye no guhemba abanyempano basoje Icyiciro cya Gatatu cya gahunda ya Art-Rwanda Ubuhanzi igamije guteza imbere abahanzi mu ngeri zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yavuze ko igihe Art-Rwanda Ubuhanzi yatangiraga muri 2018 yatangiranye ukwemera ko ubuhanzi budakwiye kuba ikintu umuntu akunda gusa, ahubwo bukwiye kuba umurimo.
Ati: ”Igihe Art-Rwanda Ubuhanzi yatangiraga mu 2018, yatangiranye ukwemera ko ubuhanzi butagomba kuba ikintu umuntu akunda gusa, ahubwo ko ari akazi. Akazi nyakuri.
Mu byiciro bitatu bimaze kuba, iyi gahunda yagendanye n’abahanzi amagana, abaririmbyi n’abacuranzi, abashushanya, abakora filime, abanditsi n’abandi, ibafasha gukomeza impano zabo, ibaha ibikoresho n’ubumenyi bikenewe kugira ngo bahangane n’imbogamizi zabo bwite n’iziri mu ruganda rw’ubuhanzi, kandi ibaherekeza mu rugendo rwo gushaka amahirwe.
Uyu munsi rero, mu gihe dusoza icyiciro cya gatatu, ntituri kuvuga ko urugendo rurangiye. Turizihiza intambwe imaze guterwa. Turizihiza imikurire kandi turimo gufungura amarembo kugira ngo habeho ibindi bihe nk’ibi.”
Hasozwa iki cyiciro cya 3 cya Art-Rwanda Ubuhanzi itegurwa ku bufatanye na Imbuto Foundation, hahembwe abahize abandi mu byiciro bitandukanye aho buri umwe yagiye ahabwa Miliyoni 1 Frw.
Mu cyiciro cy’umuziki hahembwe Nezerwa Ukwishatse, mu kubyina hahembwa Hirwa Christian, mu gukora filimi hahembwa Gisa Innocent naho mu cyiciro cya Classic Arth hahembwa Bayingana Andy.
Mu kumurika imideli hahembwe Ndayishimiye Kamali Jimmy, gukina ikinamico hahemba Akimana Priscilla naho mu buvanganzo hahembwa Niyere Milliam.
Kuva Art-Rwanda Ubuhanzi yatangira, yagiye ifasha urubyiruko kugaragaza impano zarwo no kuzagura binyuze mu kuruha ubumenyi, ibikoresho, amahugurwa no gufashwa kugeza ibihangano byabo ku isoko.
Muri iki cyiciro cya Gatatu cya Art-Rwanda Ubuhanzi, abanyempano 46 ni bo basoje amahugurwa bakuwe mu bandi bari bahatanye mu gihugu hose.
Kuva iyi gahunda yatangira, Art-Rwanda imaze gufasha abahanzi 174 mu ngeri z’ubuhanzi icyenda zitandukanye ndetse mu mwaka ushize yafashije abahanzi kwinjiza Miliyoni 103 Frw. 


Abanyempano bo mu cyiciro cya gatatu cya Art-Rwanda Ubuhanzi basusurikije abantu

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Iserukiramuco Art-Rwanda Ubuhanzi ryabaye ku Nshuro ya mbere ryahujwe no icyiciro cya Gatatu cya Art Rwanda Ubuhanzi
