#KwitaIzina ni ibirori bikomeye mu Rwanda ndetse byamaze kogera ku Isi dore ko bitumirwamo ibyamamare ku rwego rw'isi, nabo bakita izina Abana b'Ingagi zo mu Rwanda. Uyu mwaka, urutonde rw'abise amazina Abana b'Ingagi, rugaragaraho ibyamamare mpuzamahanga nka Yemi Alade, umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeria wigeze guhatanira Grammy Awards;
Reed Oppenheimer wa Reed Jules Oppenheimer Foundation, ishora imari mu bikorwa bigamije iterambere rirambye n’imibereho myiza nawe ari kuri uru rutonde; Sang-Hyup Kim, umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga Global Green Growth Institute (GGGI), gishyigikira ibikorwa bigamije gushakira ibisubizo ubukungu burambye harengerwa ibidukikije nawe ari mu bazita ingagi.Camille Rebelo, Umuyobozi Mukuru wa EcoPlanet Bamboo, ikigo gikora mu bijyanye no kurengera amashyamba na we ni umushyitsi uzita izina kuri uyu wa gatanu; David S. Marriott, ni umuyobozi Mukuru wa Marriott International, imwe mu sosiyete zikomeye z’amahoteli ku isi.
Susan Chin, umuyobozi wungirije wa Wildlife Conservation Society (WCS), rumwe mu nzego zikomeye mu kurengera inyamaswa ku isi na we ari kuri uru rutonde; Javier Pastore wahoze ari myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), akaba yaramamaye cyane mu mupira w’amaguru; Mathieu Flamini wahoze akinira Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa, n'abandi batandukanye.
Umuhango wo #KwitaIzina20 witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsegiyumva; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana n'abandi. Abitabiriye basusurukijwe n'abahanzi barimo Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kivumbi King na Chriss Eazy.
Madamu Jeaannette Kagame mu birori byo #KwitaIzina20
Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye ibirori byo #KwitaIzina20
N'abanyamahanga bitabira ku bwinshi ibirori byo #KwitaIzina Abana b'Ingagi
Ibirori byo #KwitaIzina20 byaryoheye cyane ababyitabiriye