Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Madamu Jeannette Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi yasabye Abagore "kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka!”.
Yakomeje agira ati: ”Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye.”.
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko uko bita ku buzima bw’abandi ari nako bagomba kwita kubwabo cyane cyane ubwo mu mutwe.
Ati: ”Uko mwita ku buzima bw'abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’umugore.
Abagore n’abakobwa ku Isi hose bagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu, umuco, politike n’iterambere muri rusange.
Ku rwego rw’Isi uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 54, naho mu Rwanda ni ku nshuro ya 51.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w'Abagore
